Gasogi United yazanye abanya-Brazil babiri yatsinze AS Kigali(AMAFOTO)
Mu mukino wa gicu, ikipe ya Gasogi United yatsinze AS Kigali 1-0 cya Heron, ni umukino wabereye kuri Stade ya Bugesera.
Ni umukino wateguwe mu rwego rwo gufasha amakipe yombi kwitegura shampiyona iteganyijwe gutangira mu kwezi gutaha.
AS Kigali yari igiye gukina umukino wayo wa gatatu wa gicuti, ni nyuma yo gutsinda Gorilla 3-2 ndetse ikananganya na Marines FC1-1.
Gasogi United yo ukaba wari umukino wa gicuti wa 2 ikinnye, ni nyuma yo gutsinda Gorilla FC 1-0.
Uyu mukino igice cya mbere cy’umukino cyihariwe na Gasogi United kuko yagiye ibona amahirwe menshi n’ubwo atari ko yose yayabyaje umusaruro.
Ku munota wa 31 Gasogi United yaje kubona igitego cya mbere gitsinzwe na Herron Scarla Berrian kuri penaliti, ni nyuma y’ikosa Mukonya(Ahoyikuye Jean Paul) yakoreye kuri Rugangazi Prosper wahise unasohoka mu kibuga agasimburwa na Kikoyo.
Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0. Mu gice cya kabiri AS Kigali yaje yariye karungu maze isatira cyane Gasogi United ndetse inabona amahirwe menshi ariko kureba mu izamu rya Mazimpaka Andre witwaye neza cyane muri uyu mukino biranga, umukino warangiye ari 1-0.
Uyu mukino kandi wakurikiranywe n’abakinnyi babiri bashya b’abanya-Brazil baje gukinira Gasogi United.
Umwe ni Diego Dos Santos ukina inyuma y’umwataka(10) umaze iminsi mu Rwanda aho yanatangiye imyitozo, undi ni Diogo Da Souza ukina nk’umwataka(9) wageze mu Rwanda uyu munsi.
11 amakipe yombi yitabaje
Gasogi United: Mazimpaka Andre, Yamini Salum(Nkubana Marc), Ndabarasa Tresor, Kazindu Bahati Guy, Kaneza Augustin, Herron Scarla Berrian(Byumvuhore Tresor), Tuyisenge Hakim Dieme, Rugangazi Prosper(Kikoyo), Iradukunda Jean Bertran(Nzitonda Eric), Niyonkuru Jean Luc na Nkuzimana Sadi(Idi Museremu)
AS Kigali: Ndayishimiye Eric Bakame, Rugirayabo Hassan, Ahoyikuye Jean Paul[Mukonya], Karera Hassan, Rurangwa Mosi, Kwizera Pierrot, Ndekwe Felix, Shabani Hussein Tchabalala, Benedata Janvier, Hakizimana Muhadjiri na Orotomal Alex.
Ibitekerezo