Siporo

Gatanya itunguranye! Amarangamutima ya Julien Mette wasezeye kuri Rayon Sports

Gatanya itunguranye! Amarangamutima ya Julien Mette wasezeye kuri Rayon Sports

Umufaransa watozaga Rayon Sports, Julien Mette mu marangamutima menshi yasezeye kuri iyi kipe ni nyuma yo kudahuza n’ubuyobozi ndetse n’abakinnyi bamwe na bamwe.

Yari amaze amezi 5 ari umutoza w’iyi kipe aho yayigezemo muri Mutarama 2024 aje kuyifasha mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24 aho Rayon Sports yasoje ku mwanya wa 2.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Julien Mette akaba yaciye amarenga ko gatanya hagati ye na Rayon Sports yamaze kubaho.

Ati "mwarakoze kunyakira neza, icyubahiro kuri buri mufana wese waje kundeba yari afite. Igihugu cyiza, Umujyi mwiza wa Kigali, amezi 5 yo gukora cyane kuri njye. Hari byinshi byatubujije kwitwara neza bitewe n’ibihe nasanzemo ikipe. Nakoze ibyo nshoboye nta bungiriza no kutagira amahirwe yo kwigurira abakinnyi. Gusa ndi Gikundiro. Tuzongere tubonane."

Iyi gatanya yaje itunguranye kuko Rayon Sports yifuzaga gukomezanya na we, ni nyuma yo kutumvikana n’abakinnyi bakuru ku mukino wabahuje na APR FC mu mpera z’icyumweru gishize.

Uyu mutoza bivugwa ko yari yorohereje uyu mukino ashaka kuwukinisha abakinnyi bakiri bato, nk’umunyezamu wari uzamuwe, ntiyashakaga ko abakinnyi nka Seif na Richard Ndayishimiye wa Muhazi uri mu igeragezwa babanza mu kibuga.

Aha ni ho yaje kutumvikana n’abarimo kapiteni, Muhire Kevin maze binatuma adatoza uyu mukino aho watojwe na Rwaka Claude.

Julien Mette yasezeye kuri Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 17-06-2024

    Reyo mubicyu

IZASOMWE CYANE

To Top