Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC guhigura umuhigo bahize bagasezerera Pyramids FC.
Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu iri mu Misiri aho yagiye gukina umukino wo kwishyura w’ijonjora rya 2 mu gushaka itike yo kujya mu matsinda ya CAF Champions League.
Ni nyuma y’uko umukino wabereye i Kigali warangiye ari 1-1, APR FC ikaba isabwa gutsinda uyu mukino uzaba ejo ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024.
Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga yibukije abakinnyi b’iyi kipe ko bagaragaje ko ari Intare bityo rero bagomba guhigura umuhigo bahize bagasezerera Pyramids FC.
Ati "Bakinnyi ba APR FC, mwatweretse ko muri Intare kandi mushoboye. Inama n’ Intego ni ya yindi. Mwarahize natwe biba uko, ni muze duhigurire abakunzi b’Inkotanyi barategereje. APR FC, Intsinzi Iteka."
Amakuru avuga ko APR FC gusezerera Pyramids FC abakinnyi bashyiriweho agahimbazamusyi k’ibihumbi 3 by’amadorali kuri buri umwe.
Ibitekerezo
mutangana sylidie
Ku wa 20-09-2024mperereye ikirehe
musaza kabuga nyamugari
ndumukunzi wa lion sport
numvise amagambo ya CNS numva uwomugabo ababajekabisa yavuzeko azadukubitankuduhinja kuwagatandatu.ariko aribeshyape..reba nkamyugarirowabo RIB yamutumyeho.ngahoCNS banza umujyanekwisobanura