Siporo

Gorilla FC umweyo uravuza ubuhuha, igitima kiradiha ku bakinnyi benshi

Gorilla FC umweyo uravuza ubuhuha, igitima kiradiha ku bakinnyi benshi

Ubuyobozi bwa Gorilla FC bwafashe umwanzuro wo gusezerera abakinnyi benshi bakubaka ikipe ihatanira ibikombe aho kuguma mu myanya irwana no kutamanuka.

Umwaka w’imikino wa 2023-24 Gorilla FC yasoje ku mwanya 10 n’amanota 35, gusa mu mikino ibiri ya nyuma yari mu makipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwarafashe umwanzuro ko bugomba gukora impinduka zikomeye ku buryo umwaka utaha buzubaka ikipe ihatanira ibikombe.

Umwe mu bantu bari hafi b’iyi kipe yabwiye ISIMBI ko Hadji yababwiye ko yifuza kubaka ikipe izajya iza mu myanya ine ya mbere (Top 4), ndetse abamenyesha ko azakora impinduka zikomeye cyane bitewe n’umusaruro.

Byibuze abakinnyi 15 bagomba gusohoka muri iyi kipe bahereye ku bakinnyi basoje amasezerano ya bo.

Amakuru avuga ko abakinnyi basoje amasezerano babwiwe ko abenshi bazagenda ndetse n’iyo bakongerera amasezerano batanrenga 2 cyangwa 3.

Kugeza ubu Gorilla FC imaze gusezerera abakinnyi batanu aho abanyezamu bose uko ari batatu bayobowe na Matumele Arnold, Rwabugiri Umar na Yves Mugisha bagiye.

Yanasezereye kandi rutahizamu w’umunya-Nigeria, Adeshola Adeaga Johnson ndetse na Nsengiyumva Mustapha.

Nyuma y’aba bakinnyi byitezwe ko abandi bakinnyi byibuze 10 na bo bagomba guhita basezererwa bakajya gushakira ahandi.

Gorilla FC irasezerera abakinnyi benshi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top