Gucira amazi umutoza? Kwigumura ashaka gukinira Benediction? Mugisha Moise ati”ibyo ni ibinyoma”
Ntabwo umwuka ari mwiza hagati y’umukinnyi w’umunyarwanda usiganwa ku magare, Mugisha Moise n’umutoza we muri SACA, Niyonshuti Adrien aho uyu mukinnyi yanditse asaba gutandukana n’iyi kipe aho ashinja uyu mutoza kumuhohotera akanamukubita.
Ikibazo cya Mugisha Moise na SACA ndetse n’umutoza we muri iyi kipe, cyakwirakwiye nyuma y’uko avuye muri Cameroun mu mpera z’ukwezi gushyize na Team Rwanda aho yari yegukanye Grand Prix Chantal Biya.
Ni bwo hasohotse ibaruwa isaba gusesa amasezerano na SACA, ni nyuma yo kuvuga ko yagiranye ikibazo n’umutoza Adrien Niyonshuti bakanga kugikemura kikaba kimaze igihe kinini, bityo akaba asaba gutandukana n’iyi kipe.
Aganira na ISIMBI, Mugisha Moise yagize ati“tumaze igihe kinini dufitanye amakimbiranye, nyamara nkagenda mbitangaza ko batarimo kubikemura nk’uko bikwiye. Ejobundi mvuye muri Cameroun mbasaba kuba najya kwitoreza mu rugo kugira ngo turebe ko uko ibyo bibazo byagabanuka, noneho barangije barambwira ngo ninjye mu rugo, ngezeyo hashize iminsi 2 barambwira ngo duhe ibikoresho byacu.”
Yakomeje agira ati“Narababajije nti ko munyatse ibikoresho ntabwo nkiri umukinnyi wanyu? Barambwira ngo ibindi ndabimenya mpageze. Ngezeyo bampaye ibaruwa inyihanangiriza, nti se nakoze iki? Ibintu bigenda gutyo, ndababaza ngo nta gare ndibujyane? Ngo turaba tubitekerezaho taha gutyo, ndavuga ngo ntakundi bananyatse ibikoresho byabo nibwo nahise nandika iriya baruwa isesa amasezerano.”
ISIMBI yifuje kumenya icyo ubuyobozi bwa SACA bubivugaho cyane umutoza Adrien Niyonshuti ushyirwa mu majwi n’umukinnyi Moise, aho amushinja kumukubita n’ibindi ariko uyu mutoza ntiyaboneka kuko kuri uyu wa Gatatu yafashe indege yerekeza mu Butaliyani aho umugore we n’abana be bari.
Amwe mu makuru ISIMBI yabashije kumenya avuye muri iyi kipe ya SACA ni uko Mugisha Moise arimo kwigumura kugira ngo atandukane n’iyi kipe abe yakwerekeza muri Benediction Ignite abe ari nayo azakinira muri Tour du Rwanda 2021.
Amakuru avuga ko iyi kipe yamaze kumwegera ndetse bumvikana ibintu byose hasigaye ko arangizanya na SACA ubundi agahita asinyira iyi kipe, ibintu SACA ititeguye kuba yakora ngo isese amasezerano ye.
Bivugwa ko ubwo bari muri Cameroun yasabwe(na bamwe bo muri Benediction Ignite bari kumwe) kugera mu Rwanda ahita arangiza gahunda bamwizeza ko bazanazana n’inshuti ye y’umukanishi witwa Issa na we wasezerewe na SACA.
Kukijyanye no gukubita uyu mukinnyi kwa Adrien, umuntu wahaye amakuru ISIMBI avuga ko byose ari urwitwazo ahubwo na we yari afite imyitwarire itari myiza aho yigeze no gucira amazi umutoza we Adrien abishaka, ngo yamuhaye amazi ari mu modoka bari mu myitozo, imodoka inyuraho undi nawe uko yagendaga ayigeze iruhande acira amazi Adrien wari mu mudoka.
Ikindi batumva ni ukuntu ibintu byabaye kera bigarutse uyu munsi Tour du Rwanda yegereje.
Kuri iyi ngingo, Mugisha Moise yabwiye ISIMBI ko bamubeshyera atigeze acira amazi Adrien ndetse ko nta n’ibiganiro na Benediction Ignite byigeze bibaho.
Ati“njyewe namuciriye turi he? Oya yibeshya mfite abagabo barenga batatu twari kumwe ntabwo nigeze mucira amazi yimbeshyera.”
Kwerekeza muri Benediction yagize ati“Tour du Rwanda nari kuzayikina muri SACA iyo ibibazo bitaba, ubu nta kipe mfite n’imyitozo yarahagaze kuko nta gare bararinyatse, Benediction ntaho mpurira nayo hariya twagiye nk’ikipe y’igihugu ntabwo twagiye nka Benediction, ibyo ni ibyo barimo kwitekerereza ni ugushaka ibihimbano bavuga. Nta hantu nigeze mpurira nabo n’ubwo dutaha mu nzira imwe ntaho duhurira kuko baba Nyabihu nkaba muri Musanze.”
Mugisha Moïse usigaranye umwaka w’amasezerano wa SACA, yatangiye kwitabira amarushanwa mpuzamahanga mu 2018, yatwaye Shampiyona ya Afurika n’iy’u Rwanda mu batarengeje imyaka 23 mu 2019. Yatwaye kandi Umudali w’Umuringa mu mikino nyafurika iheruka kubera muri Maroc abakinnyi basiganwa n’ibihe (Individual Time Trial). Yabaye kandi uwa kabiri muri Tour du Rwanda ya 2020.
Ibitekerezo
Ngab
Ku wa 26-07-2023Ngewesimbonako igareryahano haricyoryazongere kugezakubantu igihecose umutoza ufite ecuip ye ahabwakuyobora ecuip yigihugu ubwonubuhezanguni
bukabije