Siporo

Gukomeza kumuhungisha abandi cyangwa kumucira imanza siko kumwubaka – Mashami Vincent avuga kuri Kwizera Olivier

Gukomeza kumuhungisha abandi cyangwa kumucira imanza siko kumwubaka – Mashami Vincent avuga kuri Kwizera Olivier

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent avuga ko impamvu yahamagaye Kwizera Olivier ari uko ari umukinnyi ufite impano bityo ko kumuhungisha abandi atari ko kumufasha mu bibazo yagiye anyuramo.

Kwizera Olivier ni umwe mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu yitegura imikino ya Mali na Kenya mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 ariko ntibyavuzweho rumwe bitewe n’ibihe yari amazemo iminsi.

Ni umusore wafunzwe tariki ya 4 Kamena 2021 akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, yaje gufungurwa muri Nyakanga aho yahamwe n’icyaha ariko akatirwa igifungo gisubitswe cy’umwaka umwe, uyu musore yahise asezera umupira w’amaguru burundu mu mpera za Nyakanga 2021.

Muri uku kwezi kwa Kanama 2021, nibwo uyu Kwizera Olivier yaje gutangaza ko yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe ndetse asaba abanyarwanda imbabazi ku makosa yose ndetse ko atazayasubira, ni nabwo umutoza w’ikipe y’igihugu yamuhamagaye.

Mashami Vincent yavuze ko uyu mukinnyi ari umusore wahuye n’ibibazo atiteye mu buzima bwe bityo ko abanyarwanda bakwiye kugira umutima wo kubabarira, bakamufasha gukomera.

Ati “Ntabwo abantu barimo kubivugaho rumwe, ariko icyo navuga ni uko Olivier ari umukinnyi mwiza, wagize ibibazo bitandukanye, si nabwo bwa mbere yaba abigize, kuko kuva kera abataramukiranaga ni ibibazo yagiye agira ariko bitamuturtseho ariko na none byagize ingaruka ku buzima bwe, ngira ngo rero impano afite ntawayishidikanyaho ariko na none nk’abanyarwanda tugomba kugira umutima ubabarira, ntabwo twahora duhana cyangwa duca imanza.”

Yakomeje avuga ko ari umukinnyi mufite impano ugifite byinshi byo gutanga akaba ari nacyo gihe cyiza cyo kumwegera abantu bakamwereka ko atari wenyine.

Ati “Olivier ni umunyarwanda, ni umukinnyi w’umupira w’amaguru, afite byinshi akifitemo kuko impano arayifite ntawubishidikanyaho, ngira ngo rero gukomeza kumuhungisha abandi cyangwa kumucira imanza siko kumwubaka cyagwa se gutuma aba umugabo, ntabwo twamugira igicibwa, ahubwo ngira ngo nicyo gihe cyiza cyo kugira ngo tumwegere, tumwubake, tumwereke ko atari wenyine.”

“Ariko tumuhanura kugira ngo amakosa yakoze akomeze kugenda ayakosora. Ni byiza ko yabisabiye imbabazi, imyaka agezemo ameze kumenya ikibi n’icyiza, kumuca ntabwo byatuma akomeza kuba umugabo, uwo ni wo mwanzuro twafashe nk’abatoza, kwari ukugira ngo tumwubake.”

Uretse Kwizera Olivier, umutoza yavuze ko abakinnyi bose yahamagaye bakina imbere mu gihugu baje uretse Usengimana Faustin wagaragaje ko arwaye yari akiri ku miti ku buryo atari gutangirana n’abandi imyitozo, abakina hanze y’u Rwanda bo bategereje ko babasubiza nibwo bazamenya igihe bazazira.

Mashami Vincent yavuze ko Kwizera Olivier akwiye gufashwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • HARERIMNA Jacques
    Ku wa 16-08-2021

    Abakinnyi bahamagawe nibeza pe ark hari umukinnyi wasigaye kd ariwe uzuha abanyarwanda ibyishimo ariwe Sugira Erneste ntitwakibagirwa ibyishimo yaduhaye muri guma murugo kumpamvu yicyorezo cya Corona

IZASOMWE CYANE

To Top