Gukoresha amarozi, yahanuriwe ko yarozwe abagore n’inzoga - Ubuzima bw’umukinnyi Mwemere Ngirinshuti buri mu habi
Myugariro wagacishijeho mu mupira w’amaguru mu Rwanda, Ngirinshuti Mwemere abayeho mu buzima bubi cyane aho aba mu karuri aho ahamya ko yabitewe no gukoresha nabi umutungo yakoreye.
Ngirinshuti Mwemere ni umwe mu bakinnyi bakiniye amakipe yose akomeye mu Rwanda uretse Rayon Sports.
Yakiniye APR FC, Kiyovu Sports, AS Kigali, Police FC, Espoir FC na Bugesera FC, ndetse yabaye n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Mwemere Ngirinshuti yavuze ko yakoreye amafaranga menshi ariko aza kuyabura bitewe n’iraha ndetse n’amarozi.
Uyu myugariro wakunzwe na benshi avuga ko ubu ubuzima butameze neza ndetse ko ari yo mpamvu arimo kwifashisha inshuti n’abavandimwe.
Ahamya ko yakoreye amafaranga menshi ariko yagiye atwarwa n’ibintu birimo amarozi yishoyemo azi ko hari icyo bizamufasha.
Ati”hari ibyo nagiye nkina nabyo ntabizi ko bishobora kuzangiraho ingaruka, ariko nabyo byabaye ikibazo gikomeye kuko hari ibyo nizeraga nziko hari ibishobora kuba byakunda ariko biranga, ubuzima bugenda buhinduka.”
“Ibyo by’amarozi byambayeho kera ariko icyo nagiraho inama abakiri mu kibuga nta kintu na kimwe bifasha ni ibyo kwangiza igihe cy’umuntu, ariko rwose nta nyungu irimo. Ibyo biri mu byampombeje rwose cyane, byantwaye amafaranga menshi.”
Mwemere Ngirinshuti kandi yahishuye ko hari ikipe yakiniye bamutekegeka kuba yakoresha amarozi mu gihe yari agikina.
Ati”ibyo bibaho cyane, nanjye hari iyo nakiniye yo mu ntara ariko ntabwo mvuga izina ryayo, yigeze kubimpatira mbyanze biba ikibazo gikomeye cyane.”
Mu gihe cye agikina yari umuntu ukunda kuryoshya, yasohotse n’inshuti yinywera inzoga, akunda kujya mu bakobwa, yavuze ko ari byo yari yararozwe ndetse hari n’umukozi w’Imana wabimuhanuriye.
Ati”ibyo byo hari umuntu wigeze kubimbwiraho, ambwira ko ibintu nkora bitoroshye, yari umukozi w’Imana ambwiraho gato, ambwira ko ari ikibazo gikomeye cyane, angira inama yo kwegera Imana nkasenga cyane, yambwiye ko ibyo nakoraga yaba inzoga, abakobwa no gusinzira akazi nkakibagirwa ari ibyo bandoze.”
Mwemere Ngirinshuti akaba yasabye abakinnyi bagenzi be bakiri bato kwitonda amafaranga bakorera bakayakoresha neza ndetse bakanizigamira.
Iyo urebye inzu atuyemo mu Karere ka Nyarugenge muri Kimisagara ni inzu iteye isoni cyane. Wifuza kugira icyo umufasha wamuhamagara kuri 0787244579(Mwemere Ngirinshuti).
Ahamya ko mu gihe yaba abonye ubufasha yazabukoresha neza akaba yakwiteza imbere nubwo mu minsi ishize yagerageje gucuruza agahomba ariko kuri iyi nshuro azi ko bizagenda neza.
Ibitekerezo
Babou
Ku wa 3-06-2021Sha abayeho nabi najye jya mubona akantera isoni mbese arababaje
Babou
Ku wa 3-06-2021Sha abayeho nabi najye jya mubona akantera isoni mbese arababaje
Joana
Ku wa 3-06-2021Yariye aye nkurya ubunyobwa none ati nimumfashe rekayunve inyungu yakuye mundaya nutubare nabwire abo bayasangiye bamufashe
Dudu
Ku wa 3-06-2021Yaribeshye yaba yarakiniye rayon sport aba yarafashijwe kuko abafana ba rayon nibo bajyira umutima wogufasha nahubundi kubona ubufasha bizamugora
Toussaint
Ku wa 3-06-2021Muraho,mutubwire ago imvune yamuhire Kevin igeze,murakoze?
byiringiro ntabyigana samwel
Ku wa 2-06-2021Andika Igitekerezo Hano mwemere arababaje cyane ariko bibere isomo kubakinnyi bakiri bato