Siporo

Gupfa no gukira! APR FC iratwarira igikombe kuri AS Kigali yahembwe?

Gupfa no gukira! APR FC iratwarira igikombe kuri AS Kigali yahembwe?

Mu gihe uyu munsi APR FC yatsinda umukino w’ikirarane ifitanye na AS Kigali, yahita yegukana igikombe cya shampiyona ya 2023-24.

Ni ikirarane cy’umunsi wa 26 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24 wagombaga kuba warakinwe tariki ya 5 Mata 2024 ariko kubera ko iyi kipe yari yagize ibyago umutoza wa yo wongereraga abakinnyi imbaraga, umunya-Tunisia, Dr Adel Zrane yitabye Imana barawusubika.

Urakinwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mata 2024 kuri Kigali Pelé Stadium saa 15h00’.

Ni umukino APR FC itsinze yahita itwara igikombe cya shampiyona bidasubirwaho kuko yahita igira amanota 62 ni mu gihe Rayon Sports ya kabiri ifite 48 hasigaye imikino 4 gusa.

Bivuze ko n’iyo APR FC yatsindwa imikino yose yaba isigaye uko ari 4, Rayon Sports ikayitsinda yagira amanota 60, ntabwo yageza ku manota 62 APR FC yaba ifite.

Ni umukino abakinnyi ba APR FC bafashe nk’uwa nyuma, aho bashaka kuwutsinda bakegukana shampiyona badatsinzwe.

Ni umukino ariko na none utari buborohere bitewe n’uko icya mbere AS Kigali ari ikipe isanzwe igora APR FC. Amateka agaragaza ko APR FC iheruka gutsinda AS Kigali muri shampiyona muri 2018 mu mwaka w’imikino wa 2017-18 aho yayitsinze 3-0.

Ubu abakinnyi ba AS Kigali bafite akanyamuneza nyuma yo guhembwa ukwezi 1 mu mezi 3 bari bafitiwe.

Ikindi aba bakinnyi baravuga ko batifuza kuba batwarirwaho igikombe na APR FC, bityo bakaba biteguye kuba batanga ibyo bafite byose.

APR FC ishobora gutwarira igikombe cya shampiyona kuri AS Kigali
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top