Siporo

Gushwana n’abakinnyi bakuru mu ikipe, umusaruro nkene, byatumye umurundi n’abamwungirije bahambirizwa igicuku muri Yanga

Gushwana n’abakinnyi  bakuru mu ikipe, umusaruro nkene, byatumye umurundi n’abamwungirije bahambirizwa igicuku muri Yanga

Nyuma y’amezi 5 agizwe umutoza mukuru wa Yanga yo muri Tanzania ikinamo kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima, Umurundi Kaze Cedric yamaze gusezererwa n’iyi kipe kubera umusaruro nkene.

Mu ijoro ryakenye nyuma yo kunganya na Polisi Tanzania 1-1, Yanga yahise isohora itangazo imenyesha abakunzi b’iyi kipe ko yamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo Kaze Cedric ndetse n’abamwunirije bose.

Intandaro yo kwirukanwa, ni umusaruro utari mwiza aho iyi kipe mu mikino 6 iheruka ya shampiyona batsinzemo umwe gusa banganya 4 batsindwa 1.

Ibi rero ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwananiwe kubyihanganira bituma basezerera abatoza. Amakuru aturuka mu gihugu cya Tanzania mu binyamakuru bitandukanye, avuga ko Kaze Cedric yaba atumvikanaga n’abakinnyi bakuru mu ikipe(senior players) bitewe n’uburyo ikipe yakinishwagamo ari nacyo cyatumye umusaruro ubura.

Kuva mu Kwakira 2020 yafata iyi kipe, Kaze Cedric yayitoje imikino 18 yatsinzemo 10 anganya 7 atsindwa umukino 1.

Kaze Cedric(ubanza ibumoso) n'abamwungirije bose birukanywe muri Yanga
Yanga ikinamo kapiteni w'Amavubi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top