Siporo

Gutungurana bishobora kuba mu nama y’inteko rusange idasanzwe ya FERWAFA

Gutungurana bishobora kuba mu nama y’inteko rusange idasanzwe ya FERWAFA

Ku munsi w’ejo nibwo hateganyijwe inama y’inteko rusange idasanzwe ya FERWAFA izaba yiga ku bwegure bwa Rtd Brig Gen wari perezida wa FERWAFA, byitezwe ko n’abari basigaye muri komite nyobozi ye bashobora kwegura.

Ku wa Gatatu tariki 14 Mata 2021, Perezida wa FERWAFA Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène yandikiye abanyamuryango ba FERWAFA abamenyesha ubwegure bwe ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA.

Mu ibaruwa ye, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène yandikiye abagize Inteko Rusange ya FERWAFA yabamenyesheje ko yeguye ku bushake bwe.

Yagize ati: "Gukurikirana iby’umupira w’amaguru binsaba umwanya munini n’imbaraga nyinshi kuko ari ngombwa kubikurikirana umunsi ku munsi. Ibi bikaba binsaba kubikora nk’akazi gasanzwe ka buri munsi. Ndasanga kubikomatanya n’izindi nshingano zanjye bwite byagira ingaruka zitari nziza ku iterambere ry’umupira w’amaguru.’’

Nyuma y’iyegura rye hagiye haza n’andi maburuwa ya bamwe mu bayobozi b’amakipe basaba bamwe mu bagize komite nyobozi ya FERWAFA kwegura, bane nibo bari bamaze gusabwa kwegura.

Mu gihe ku munsi w’ejo ari bwo hateganyijwe inama y’inteko rusange idasanzwe ya FERWAFA igomba kwiga k’ubwegure bwe, haravugwa amakuru y’uko benshi mu bari basigaye muri komite nyobozi ye bko bashobora kuzegura.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko niyo batakwegura ku munsi w’ejo bazabikora nyuma ariko amakuru yizewe ni uko mu byumweru 2 hagomba kuba hagiyeho komite nyobozi nshya ya FERWAFA.

Komite nyobozi ya FERWAFA isigaye

1. Habyarimana Matiku MarceL (Espoir FC)_ Visi Perezida
2. Kankindi Anne Lise Alida (Rambura WFC)- Komisiyo y’imari (yasabwe kwegura)
3. Rwankunda Quinta (Giticyinyoni FC)- Komisiyo ya marketing (yasabwe kwegura)
4. Nshimiyimana Alexis Redamptus (Miroplast Fc) Komisiyo y’Iterambere ry’umupira w’amaguru
5. Ruhamiriza Eric (La Jeunesse)- Komisiyo y’amarushanwa
6. Mukangoboka Christine (Isonga FC)- Komisiyo y’umupira w’abagore (yasabwe kwegura)
7. Hakizimana Moussa (AEFR)- Komisiyo y’ubuvuzi
8. Ntakirutimana Diane (Police FC) Komisiyo y’umutekano na fair-play
9. Gumisiriza Hilary (United Stars)- Komisiyo y’amategeko (yasabwe kwegura)

Mu nama y'inteko rusange idasanzwe ya FERWAFA izaba, hashobora kubamo gutungurana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Roger
    Ku wa 23-05-2021

    Igitekerezo cyanjye ndabona niba twifuza iterambere rya football mu Rwanda FERWAFA bayiha Afande Mubarak cg Nyakubahwa Makuza Bernard kuko bakunda sport kuburyo baharanira nibura iterambere rya football yacu muruhando mpuzamahanga.

IZASOMWE CYANE

To Top