Siporo

Guy Bukasa yisubiyeho ku myanzuro ikakaye yari yafatiye Mbogo Ally

Guy Bukasa yisubiyeho ku myanzuro ikakaye yari yafatiye Mbogo Ally

Nyuma y’uko Gasogi United itsinzwe na APR FC 2-0 mu mukino w’ikiraranye cy’umunsi wa 5, kubera amakosa Mbogo Ally yakoze muri uwo mukino, Guy Bukasa umutoza wa Gasogi United yatangaje ko uyu mukinnyi yirukanywe, ubu yamaze kumubabarira agaruka mu bandi yatangiye imyitozo.

Ni umukino wabaye tariki ya 26 Ukuboza 2022 Mbogo Ally wari wabanje mu kibuga yagiye agaragaza gukora amakosa ya hato na hato atari ngombwa harimo n’ikosa ryavuyemo igitego cya mbere cya APR FC cyatsinzwe na Mugunga Yves, igice cya kabiri kigitangira yahise asimbuzwa.

Nyuma y’uyu mukino, Guy Bukasa yahise atangaza ko iby’uyu mukinnyi muri Gasogi United birangiye, kuko ngo ntabwo yajya ahora asubiramo amakosa amwe.

Ati "Sinshaka kuvuga byinshi gusa ndakeka abakinnyi bacu bakwiye kwiga kuba abanyamwuga, kubera ko ibintu birimo kuba muri iyi shampiyona ntabwo bishimishije na gato, nshobora kubatangariza ko ibye muri Gasogi birangiye, ndabivuze kumugaragaro, kubera ko umukinnyi wo kuri uru rwego ntabwo yakabaye asubiramo amakosa amwe buri mukino."

Yakomeje avuga ko rwose yamaze kumujugunya mu kimoteri (yamushyize ku ruhande) ngo umushaka amusangeyo.

Ati "Numvaga amajwi y’abantu benshi bavuga ngo mushyire hanze y’ikibuga, mushyire hanze y’ikibuga, ariko iyo dutoza ntabwo twica abakinnyi ahubwo tugerageza kubarinda (...) ntabwo byakomeza gutya, ndamushyira mu kimoteri umushaka amusangeyo."

Uyu munsi Gasogi United ikaba yasubukuye imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa 12 uzakinwa mu mpera z’iki cyumweru, Mbogo Ally akaba yagaragaye muri iyi myitozo.

Guy Bukasa akaba yavuze ko yasabye imbabazi kandi buri muntu mu buzima aba akeneye amahirwe ya 2.

Ati "Ni umwaka mushya, ntekereza ko buri wese aba akeneye amahirwe ya kabiri. Iyo uyoboye ikipe uba umeze nk’umubyeyi kuko buri mwana akora amakosa, ubwo rero iyo asabye imbabazi agasezeranya ko atazongera, biri mu nshingano zacu zo gutanga imbabazi maze tukamufasha kongera gukora. Ni byo byakozwe nyine ubu ari mu ikipe."

Gasogi United ikaba yasubukuye imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa 12 uzakinamo na Gicumbi FC tariki ya 17 Mutarama 2022 kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Mbogo Ally yahawe amahirwe ya kabiri
Guy Bukasa yavuze ko Mbogo yababariwe
Mbogo Ally (ibumoso) yatangiranye n'abandi imyitozo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top