Siporo

Habuze umuntu n’umwe ufata ’Screenshot?’ - Umuvugizi wa Rayon Sports Ngabo Roben

Habuze umuntu n’umwe ufata ’Screenshot?’ - Umuvugizi wa Rayon Sports Ngabo Roben

Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben yavuze ko amakuru amaze iminsi avuga ko perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele atozongera kwiyamamaza nta hantu na hamwe yigeze abitangariza.

Mu minsi ishize ni bwo haje inkuru y’uko Jean Fidele yaba yamaze kubwira bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports ko baba batekereza uzamusimbura ko we atazongera kwiyamamaza.

Ibi ngo yabivugiye muri imwe muri Group ya WhatsApp y’abafana b’iyi kipe.

Ubwo Ngabo Roben yari abajijwe iki kibazo, yavuze ko ibyo ari ukubeshya kuko iyo aba yaranditse ubwo butumwa hatari kubura umuntu ubushyira hanze.

Ati "iryo tsinda bavuga ko yandikiye muri group ya WhatsApp habuze n’umuntu ufata ’Screenshot?’ Mu bantu magana angahe baba bari muri group habuze n’umuntu ufata ’Screenshot’ ngo twese tuyibone? Rero ibyo bihuha abantu babyirinde."

Yakomeje avuga ko Uwayezu Jean Fidele ikijyanye n’amatora ari cyo kintu kimuraje ishinga.

Ati "ntabwo umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele ikijyanye n’amatora ari cyo kintu kimuraje ishinga, ikimuraje ishinga ni ugushyira ubuzima bwa Rayon Sports ku murongo kugeza ku munsi amatora azaberaho, harimo no gutegura amatora nk’uko biri mu nshingano za komite nyobozi, ibindi kwiyamamaza no kutiyamamaza igihe kizagera abivugeho."

Manda ya Uwayezu Jean Fidele muri Rayon Sports izarangira mu Kwakira 2024 akaba ari bwo hazatorwa Komite Nyobozi nshya, haribazwa niba azongera kwiyamamaza nubwo amahirwe menshi amakuru avuga ko ntabyo azakora.

Uwayezu Jean Fidele bivugwa ko atazongera kwiyamamaza
Ngabo Roben yavuze ko ibyo kongera kwiyamamaza no kutongera bizamenyekana mu minsi iri imbere
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top