Siporo

Haje irushanwa rifite intego ko mu myaka 5 u Rwanda ruzaba rufite abakinnyi mu makipe nka PSG, Arsenal na Bayern Munich

Haje irushanwa rifite intego ko mu myaka 5 u Rwanda ruzaba rufite abakinnyi mu makipe nka PSG, Arsenal na Bayern Munich

Hagiye gutangira irushanwa ry’abakiri bato ryiswe ’Community Youth Football League’, abaritegura bihaye intego ko byibuze mu myaka 5 u Rwanda ruzaba rufite abakinnyi mu makipe akomeye i Burayi nka Arsenal n’izindi.

Ni irushanwa ngaruka mwaka ryateguwe ku gitekerezo cya bamwe mu bayobozi b’amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda biganjemo abo mu cyiciro cya kabiri, abahoze bakina umupira w’amaguru (Legends) nka Munyaneza Ashraf wamenyekanye nka Kadubiri.

Rwagasana Fred usanzwe ari umuyobozi wa La Jeunesse, akaba ari na perezida w’itsinda ririmo gutegura iri rushanwa, yavuze ko batekereje iri rushanwa muri gahunda yo gushyigikira ibyagezweho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda maze mu matora agiye kuba muri Nyakanga abantu bazatore neza.

Ati "Turashaka gushyigikira ibyagezweho muro Siporo dutora neza mu matora ari imbere kugira ngo ibyiza bikomeze bitugereho."

Yakomeje avuga ko kandi ari igitekerezo cyaje nyuma yo gushaka uburyo amasezerano u Rwanda rwagiranye n’amakipe nka Arsenal yo mu Bwongereza, Bayern yo mu Budage na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa binyuze muri Visit Rwanda yabyazwa umusaruro.

Ati "Ko hari ibibuga, hari amasezerano twagiranye n’amakipe nka Bayern, Arsenal, PSG tuzabibyaza umusaruro dute? Abakanyujijeho muri ruhago baratugira iyihe inama kugira ngo mu myaka itanu iri imbere tuzabe dufite abana bakina muri ayo makipe, bive mu kuba ari ubukerarugendo."

Munyaneza Ashraf uzwi nka Kadubiri, umwe mu banyabigwi mu ikipe y’igihugu Amavubi, akaba visi perezida wa Fred, yavuze ko ari umushinga wo kureba uburyo u Rwanda rwabyaza umusaruro amahirwe rufite.

Ati "Dufite intego twihaye nibura ko mu myaka 5 twaba dufite abana babiri, dufite amahirwe tutabyaza umusaruro Arsenal twakabaye dufitemo abakinnyi, PSG ni uko, Bayern ni uko. Murabikurikira ariya makipe y’i Burayi ntajya agura abakinnyi barengeje Imyaka 20, tugomba gutegura duhereye hasi. Rero twaricaye dusanga tugomba kubyaza umusaruro amahirwe dufite."

Ni irushanwa rizajya riba mu byiciro byombi, abahungu n’abakobwa. Ku ikubitiro rikaba ryaratangiranye n’amakipe 5 yiganjemo ayo mu cyiciro cya kabiri uretse APR FC, impamvu ngo ni uko ari bo bahura cyane n’ibijyanye n’iterambere ry’abana kandi mu mupira w’amaguru, gusa n’amarembo arafunguye ku yandi makipe.

Ntabwo ari irushanwa rizajya rihuza amarero y’aya makipe yiyandikishije gusa ahubwo rizajya rihuza igihugu cyose, harimo kurebwa uburyo ryazajya riba mu biruhuko.

Ku nshuro ya mbere rizaba tariki 18 Gicurasi 2024, ni nabwo iri rushanwa rya Youth Community League rizafungurwa ku mugaragaro aho biteganyijwe ko abana 1200 bazitabira iki gikorwa, ni abana bo kuva ku myaka 7 kugeza kuri 17.

Hazabanza gukina kuva ku myaka 7 kugeza kuri 15, ubundi hazahita hakurikiraho irushanwa ry’amarerero aho hazakina abatarengeje imyaka 17, buri Ntara izaba ihagarariwe n’amarero 4 n’Umujyi wa Kigali uzaba uhagarariwe n’amarero 16.

Hazabanza ijonjora ry’ibanze aho aya marerero azahura (buri Ntara ikina ukwa yo) buri Ntara havemo irerero rimwe muri buri Ntara ni mu gihe Umujyi wa Kigali na wo uzatanga 4 abe 8 hahite hakinwa 1/4.

Bamwe mu bagize itsinda ririmo gutegura irushanwa
Kadubiri yavuze ko hari amahirwe u Rwanda rutabyaza umusaruro
Rusanganwa Fred perezida w'itsinda ririmo gutegura iri rushanwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top