Siporo

Hakim Sahabo arifuzwa n’amakipe 3 akomeye i Burayi harimo n’iyo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza

Hakim Sahabo arifuzwa n’amakipe 3 akomeye i Burayi harimo n’iyo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza

Umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Standard de Liège mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, Hakim Sahabo arifuzwa n’amakipe akomeye i Burayi harimo na Leicester City yo mu Bwongereza.

Uyu mukinnyi w’imyaka 19 w’ikipe y’igihugu Amavubi wagaragaje impano idasanzwe mu mwaka w’imikino ushize mu ikipe ya Standard de Liège, yatangiye kubengukwa n’amakipe akomeye i Burayi.

Ikinyamakuru L’Avenir cyo mu Bubiligi cyanditse ko mu byumweru biri imbere ashobora kuzinga ibikapu akava muri iyi kipe yo mu Bubiligi akerekeza ahandi.

Bivugwa ko amakipe ya Frankfurt na Hoffenheim zo mu Budage ari amwe mu makipe yifuza uyu mukinnyi ukiri muto.

Si abo gusa kuko n’ikipe ya Leicester City yo mu Bwongereza izamutse mu cyiciro cya mbere imwifuza.

Gusa ngo iyi kipe ntirabikora mu buryo bwemewe (formal) ariko yegereye ubuyobozi bwa Standard de Liège babaza icyo bisaba kugira ngo babe bamwegukana.

Hakim Sahabo arifuzwa n'amakipe arimo Leicester City
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Iradukunda David
    Ku wa 29-06-2024

    Wampaye agezweho muri APR FC yacu ndabakuñda cyn ♥️♥️

IZASOMWE CYANE

To Top