Siporo

Hakizimana Muhadjiri yasabye imbabazi Abanyarwanda

Hakizimana Muhadjiri yasabye imbabazi Abanyarwanda

Rutahizamu w’umunyarwanda Hakizimana Muhadjiri yasabye imbabazi ku gikorwa yagaragaje ku mukino wa Sudani arwana n’umukinnyi wa yo.

Amavubi yateguye imikino ibiri ya gicuti na Sudani umwe wabaye ku wa Kane w’iki cyumweru aho banganyije 0-0, ni mu gihe undi wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2022.

Umukino wabaye uyu munsi, Amavubi yatsinze 1-0 cya Gerard Bi Goua Gohou ku munota wa 20.

Uyu mukino ntabwo wasojwe neza kuko Hakizimana Muhadjiri ubwo umusifuzi Ishimwe Claude yari asoje umukino habayeho gushyamirana hagati ye na Gadin Awad wa Sudani wari umukiniye nabi maze bararwana.

Polisi yahise yinjira mu kibuga guhosha iyi mirwano maze umukinnyi wa Sudani abaca mu rihumye ajya gukibita Muhadjiri wari umwiteguye amutera umugeri ariko umunyezamu wa kabiri wa Sudani ahita yishyurira mugenzi we akubita mu Muhadjiri yitura hasi, umunyezamu ahungira mu rwambariro.

Hakizima Muhadjiri akaba yasohoye itangazo risaba imbabazi abanyarwanda bose muri rusange avuga ko yitwaye nabi bitari bikwiye.

Ati "mbabajwe n’imyitwarire itari myiza nagaragaje mu mpera z’umukino twatsinzemo Sudani kuri uyu wa Gatandatu. Nitwaye nabi ku mukinnyi twari duhanganye ubwo yankiniraga nabi. Ndasaba imbabazi Abanyarwanda, abakinnyi ba Sudani by’umwihariko abakiri bato, ntabwo bizongera ukundi. "

Hakizimana Muhadjiri yasabye imbabazi nyuma y’uko n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda na ryo ryasohoye itangazo ryisegura ku myitwarire yagaragaye kuri uyu mukino ndetse ko hari ibihano bigomba gufatwa.

Hakizimana Muhadjiri yasabye imbabazi Abanyarwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Umugwaneza Victor
    Ku wa 20-11-2022

    Amavubi aturaje neza mwatubwiye amakuru ya onana kuza mumavubi

  • Umugwaneza Victor
    Ku wa 20-11-2022

    Amavubi aturaje neza mwatubwiye amakuru ya onana kuza mumavubi

IZASOMWE CYANE

To Top