Siporo

Harabura umunsi umwe gutanga kandidatire bikarangira, amazina abiri akomeje kuvugwa muri FERWAFA

Harabura umunsi umwe gutanga kandidatire bikarangira, amazina abiri akomeje kuvugwa muri FERWAFA

Ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki ya 4 Gicurasi 2021 ni wo munsi wa nyuma wo gutanga kandidatire ku bashaka kwiyamamarirza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, uretse Rurangirwa Louis wemeje ko yamaze gutanga kandidatire ye nta wundi urabyemeza, ni mu gihe hari andi mazina 2 agenda agaruka mu mitwe y’abantu.

Aya matora ateganyijwe ku wa 27 Kamena 2021, akazabera muri Lemigo Hotel, akaba agiye kuba nyuma y’uko 6 mu bari bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA barimo na perezida Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene beguye kandi 4 basigaye bakaba nta cyemezo bafata.

Tariki ya 1 Kamena nibwo gutanga Kandidatire byatangiye bikaba bizarangira ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki ya 4 Kamena 2021.

Rurangirwa Louis wari waniyamamaje muri 2018 ubwo yatsindwaga na Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene, ni we wayitanze ku munsi wa mbere.

Kugeza ubu nta wundi muntu uramenyekana watanze kandidatire cyane ko muri FERWAFA bavuga ko bazabatangaza mu cyumweru gitaha hamenyekane abujuje ibisabwa.

Gusa hari amazina arimo kugenda avugwa cyane nka Gisanura Ngenzi Raoul wabaye visi perezida wa FERWAFA kuva muri 2006 ubwo yari yungirije Général Kazura Jean Bosco akomeza no kuri komite ya Ntagungira Celestin, bivugwa ko ari umwe mu bashobora gutanga kandidatire ye.

Uyu mugabo wanabaye muri Komite Nyobozi ya CECAFA amakuru avuga ko mu gihe yaba atowe yazungirizwa na Gacinya Chance Denis wigeze kuba umuyobozi wa Rayon Sports.

Irindi zina rivugwa ni Nizeyimana Olivier usanzwe ari perezida w’ikipe ya Mukura VS, akaba na nyiri kompanyi itwara abagenzi ya Volcano, na we aravugwa ko ashobora kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe mu gihe cy’imyaka 4.

Uyu mugabo uzibukirwa ku gikombe cy’Amahoro yahesheje Mukura VS muri 2018, mu gihe yaba koko yiyamamaje ni nawe uhabwa amahirwe yo kuyiyobora aho bivugwa ko muri Komite Nyobozi ye azagumya kungirizwa na Habyarimana Marcel Matiku usanzwe ari visi perezida wa FERWAFA.

Tariki ya 5 kugeza ku ya 8 Kamena ni umwanya wo kwiga kuri Kandidatire, tariki ya 9 Kamena 2021 nibwo hazatangazwa abemerewe kwiyamamaza by’agateganyo.

Nizeyimana Olivier umwe mu bahabwa amahirwe yo kuyobora FERWAFA
Gisanura biravugwa ko ashobora kongera kwiyamamariza kuyobora FERWAFA
Rurangirwa Louis yamaze gutanga kandidatire ye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top