Siporo

Hari amakosa Mukura VS yakoze idashaka kuvuga, umukino wo ntuzaba - FERWAFA

Hari amakosa Mukura VS yakoze idashaka kuvuga, umukino wo ntuzaba - FERWAFA

Umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe Camarade yashimangiye ko umukino wa gicuti wa Mukura VS na Rayon Sports ku wa Gatandatu utazaba kuko utabera rimwe na Super Cup.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki ya 5 Kanama 2024 ni bwo Mukura VS yatangaje ko tariki ya 10 Kanama 2024 ifite icyo yise "Mukura VS Season Launch" aho izerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-24, ikazanakina umukino wa gicuti na Rayon Sports kuri Stade ya Huye.

Ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 6 Kanama 2024, FERWAFA yayimenyesheje ko iyo tariki bitakunda kuko hari Super Cup izahuza APR FC yatwaye shampiyona na Police FC yatwaye Igikombe cy’Amahoro.

Ni ibintu byateje impaka nyinshi benshi bibaza impamvu Mukura yangiwe gukina uyu mukino.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe yavuze buri gihigu kigira uko gitegura ibintu byacyo ko batakwemera Super Cup, umukino ufungura umwaka w’imikino ugira ikindi ubangikanywa nacyo.

Ati "abantu baranditse barasubizwa, turanabasobanurira impamvu, rero kwifata ukajya kubihuza n’i Burayi ngo bo hari abazakina twebwe ntabwo twakwemera ko Super Cup igikorwa gifungura umwaka w’imikino kigira ikindi bibangikanywa."

Yakomeje avuga ko Mukura VS yakoze amakosa idashaka kugarukaho yo kwandika isaba yanamaze gutangira ubukangurambaga itazi niba iyo tariki izemererwa gukina uwo mukino, anakuraho urujijo rw’uko nta yindi baruwa yigeze yandika mbere.

Ati "Mukura VS yasohoye affiche itarasaba, sinzi rero uwayigiriye inama ko igomba gukurikiza inzira ziteganywa noneho tariki ya 5 Kanama saa 15h barandika barasaba, ejo tariki ya 6 Kanama turabasubiza ko bidashoboka kuko hari Super Cup. Rero kuvuga ngo hari indi baruwa banditse mbere ntayo bayibereke. Umukino wo ntuzaba."

Yakomeje avuga ko batabuza Mukura VS gukina uyu mukino ahubwo yo bayibwiye ko ihindura itariki kuko kubera rimwe na Super Cup byo bitakunda.

Mukura VS ikaba itabikozwa aho inakomeje imyiteguro, amakuru avuga ko banandikiye FERWAFA bayimenyesha igisubizo bahawe kitabanyuze.

Mukura VS yari yateguye umukino wa gicuti na Rayon Sports
Camarade yavuze ko uyu mukino utazaba
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Bite
    Ku wa 7-08-2024

    Ubwo Camarade ntariko yitiranya ibintu: kumenyesha nugusaba uruhushya biratandukanye. Amategeko ya FERWAFA avugayuko ari ukubimenyesha .

  • Hakizimana
    Ku wa 7-08-2024

    Rwose FERWAFA mudufashe niba ntategeko Mukura yishe muyireke ikine ikindi byatera impagarara mugihe mwemereye andi makipe gukina kuruwo munsi
    Ingero Musanze FC ,Entencele fc

  • Hakizimana
    Ku wa 7-08-2024

    Rwose FERWAFA mudufashe niba ntategeko Mukura yishe muyireke ikine ikindi byatera impagarara mugihe mwemereye andi makipe gukina kuruwo munsi
    Ingero Musanze FC ,Entencele fc

IZASOMWE CYANE

To Top