Siporo

Haringingo Francis yagizwe umutoza wa Bugesera FC

Haringingo Francis yagizwe umutoza wa Bugesera FC

Umutoza w’umurundi watoje amakipe atandukanye mu Rwanda, Haringingo Francis yagizwe umutoza wa Bugesera FC gusimbura Eric Nshimiyimana wirukanywe.

Eric Nshimiyimana winjiye muri Bugesera FC mu mwaka ushize w’imikino, ntabwo yagize intangiriro nziza za shampiyona ya 2023-24 aho ubu iyi kipe ari yo iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 9 mu mikino 10 (yatsinzemo 2 anganya 3 atsindwa 5).

Mu cyumweru gishize ni bwo habaye inama ya Komite Nyobozi ya Bugesera FC yiga ku gituma ikipe ikomeje kubura amanota no kuhazaza h’umutoza Eric Nshimiyimana.

Amakuru avuga ko iyi komite yemeje kwicarana na Eric Nshimiyimana bagasesa amasezerano hakaba hazanwa undi mushya.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Bugesera FC yahise imusimbuza Haringingo Francis nyuma y’ibiganiro bitamaze igihe kinini.

Haringingo Francis yatoje amakipe nka Mukura VS, Kiyovu Sports, Rayon Sports na Police FC.

Haringingo Francis umutoza mushya wa Bugesera FC
Eric Nshimiyimana byaranze muri Bugesera FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top