Siporo

Haruna ni umukinnyi untegeka uburyo nkinishamo ikipe, Kwizera Olivier yanze kwitaba – Carlos yagarutse no kuri Kagere na Kimenyi

Haruna ni umukinnyi untegeka uburyo nkinishamo ikipe, Kwizera Olivier yanze kwitaba – Carlos yagarutse no kuri Kagere na Kimenyi

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alos Ferrer yahamagaye abakinnyi azifashisha ku mukino wa Mozambique aho yagarutse ku mpamvu zimwe na zimwe zatumye hari abakinnyi atahagamagaye.

Uyu mutoza ukomoka muri Espagne yahamagaye abakinnyi 28 b’Amavubi aho azakina na Mozambique tariki ya 18 Kamena 2023 mu mukino w’umunsi wa 5 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire, ni umukino uzabera kuri Stade ya Huye.

Mu bakinnyi yahamagaye ntibarimo Kwizera Olivier usanzwe ari umunyezamu wa mbere, Kimenyi Yves, kapiteni Haruna Niyonzima na rutahizamu Meddie Kagere na we wari kapiteni mu mikino itambutse.

Agaruka ku mpamvu aba bakinnyi batahamagawe, yavuze ko kuri Kwizera Olivier ari ukubera ko yamuhamagaye mu mikino ibiri itambutse ntaze kandi uwamusimbuye, Ntwali Fiacre yaritwaye neza bityo yahisemo kumuha amahirwe cyane ko mu izamu atari umwanya wo guhora ahindagura.

Ati “Kwizera Olivier ni umunyezamu mwiza, ni umunyezamu nzi neza yakinnye imikino 2 ibanza yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, Mozambique na Senegal, Olivier imikino 2 iheruka naramwihamagariye ariko kubera impamvu zitandukanye ntiyigeze aza, igihe atazaga haje undi munyezamu wakinnye neza ku bwanjye. Fiacre ni umunyezamu mwiza kandi mu izamu ni umwanya tutifuza guhindagura buri munsi.”

Kwizera Olivier yazize kuba yarahamagawe imikino itambutse ntaze

Agaruka ku munyezamu wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves yavuze ko impamvu yamusize ari uko atakinnye umukino usoza shampiyona ya 2022-23 aho Kiyovu Sports yatsinzemo Rutsiro FC 3-1.

Ati “Nohereje abungiriza banjye kureba umukino wa nyuma wa shampiyona wa Kiyovu Sports, si Kimenyi wenyine na Muhozi Fred na we ni umukinnyi w’ingenzi kuri njye ariko ntari ku rutonde (...) nohereje abungiriza kuri Stade ya Muhanga, Kimenyi ntiyakinnye, ntiyari no muri 18.”

“Umukino w’ingenzi kuri Kiyovu, Kimenyi ntiyakinnye nkeka mubizi, ni gute nari kubyakira niba umukino w’ingenzi ku ikipe ye atarakinnye? Ni imwe mu mpamvu ikomeye yatumye adahamagarwa, umukino wa nyuma kandi w’ingenzi ku ikipe ye ntiyakinnye, ntiyari no muri 18, narabajije bambwira ko yavunitse ku kirenge.”

Kimenyi Yves yazize kudakina umukino wa nyuma wa shampiyona

Carlos Ferrer agaruka kuri rutahizamu Meddie Kagere, yavuze ko yamuhamagaye amubwira ko kuri iyi nshuro atazamuhamagara kubera ko ashaka kuzana amaraso mashya.

Ati “Kagere naramwihamagariye, ni we mukinnyi nahamagaye mubwira ko atari ku rutonde kubera ko ni umunyamwuga, ni umukinnyi mwiza w’ikipe y’igihugu, buri gihe aba yifuza gufasha, nagombaga kumwihamagarira nkamubwira ko atari ku rutonde kuko nkeneye amaraso mashya, ntabwo turimo gutsinda nahamagaye ba rutahizamu 4 bashya kugira ngo ndebe niba hari impinduka. Kagere ariko ni umukinnyi mwiza uhora mu ntekerezo zanjye.”

Carlos ngo yahamagaye Kagere amubwira ko atazamuhamagara

Yageze kuri Haruna Niyonzima yavuze ko ari umukinnyi mwiza ufite impano ariko umaze igihe kinini ahamagarwa bityo ko akeneye amaraso mashya.

Ati “Haruna si umukinnyi muto, ni umukinnyi w’umuhanga ufite impano namuzanye muri CHAN, ndamuzi nk’uko nabivuze afite impano ariko nkeneye amaraso mashya, amaze imyaka ingana iki ahamagarwa?”

Yakomeje avuga ko Haruna kutamuhamagara ari umukinnyi bitewe n’imikinire ari we ugena uko ikipe ikina bityo ko kumuhamagara bituma ahindura ibintu byinshi.

Ati “Haruna biragoye kumukurikirana aho akina ubu muri Libya ariko ni icyemezo cyanjye ni umukinnyi usaba ibintu byinshi, iyo akina ni we ugena uko ikipe igomba gukina reka abe ari ko mvuga, niba muzanye ngomba guhindura byinshi, nahisemo kutamuhamagara ariko sinarondora impano afite, ashobora kuba ari umwe mu beza mu gihugu.”

Yavuze ko kandi azemera ibyo abantu bamuvugaho kuba adahamagara Haruna Niyonzima kubera ko ari umukinnyi mwiza, gusa na none ntabwo yishimiye uko yitwaye ku mukino wa CHAN (u Rwanda rwasezerewemo na Ethiopia) yanga kuvugana n’itangazamakuru.

Ati “Ni icyemezo cyanjye, na none ntabwo nishimiye kuba ku mukino wa CHAN uheruka nka kapiteni yaranze gukora ikiganiro n’abanyamakuru. Haruna ni umukinnyi mwiza, ntibivuze ko ubwo Carlos ari hano ntabwo Haruna azaza ariko uburyo nifuza gukinamo ntabwo binyoroheye kuzana Haruna, nzemera ibyo mvugwaho byose kubera kutamuhamagara kubera ko ni umukinnyi w’umuhanga cyane ariko kumuzana byansaba guhindura byinshi.”

Ku ngoma y'umutoza Carlos Alos Ferrer ntabwo Haruna yakunze kwifashishwa nubwo yavuze ko ari umukinnyi mwiza

Uyu mutoza kandi yabajijwe impamvu akunda guhamagara Bizimana Djihad kandi amaze umwaka adakina, avuga ko ari umukinnyi w’ingenzi kuri we kandi iyo amuhamagaye amuha ibyo yifuza.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nshimyumukiza Celesti
    Ku wa 3-06-2023

    Mukomere. Cyane njye ndashima amahitamo yumutoza arikose kuki adahara Sugira? Ese numukinyi mubi? Nnese twizereko Ndikumana Danny azaza? Tubihange Amado arko tukeneye itiki kandi bidusaba gutsinda imikino yose isigaye murakoze.

  • Nshimyumukiza Celesti
    Ku wa 3-06-2023

    Mukomere. Cyane njye ndashima amahitamo yumutoza arikose kuki adahara Sugira? Ese numukinyi mubi? Nnese twizereko Ndikumana Danny azaza? Tubihange Amado arko tukeneye itiki kandi bidusaba gutsinda imikino yose isigaye murakoze.

IZASOMWE CYANE

To Top