Siporo

Haruna Niyonzima mu batsinze bakaba bakiriye license baheruka gukorera

Haruna Niyonzima mu batsinze bakaba bakiriye license baheruka gukorera

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda akaba n’umukinnyi wa AS Kigali, Haruna Niyonzima mu batoza bakiriye Diploma y’uko batsinze amasomo y’ubutoza ya CAF yo ku rwego rwa C baheruka gukorera.

Tariki ya 19 Ukuboza 2021 nibwo abatoza bagera kuri 17 basoje amaso y’ibyumweru 3 aho bashakaga icyangombwa cy’ubutoza cyo ku rwego rwa C gitangwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF License C).

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko bose uko bakoreye iki cyangombwa bakibonye nta n’umwe watsinzwe.

Uyu munsi tariki ya 25 Werurwe 2022 nibwo aba batoza bagiye gufata iyi Diploma ibemerera gutoza nk’abatoza bafite License C ya CAF.

Haruna Niyonzima usanzwe ukinira AS Kigali ari kapiteni w’Amavubi, yakoranye aya mahuguruwa n’abarimo Mutarambirwa Djabir wanyuze muri Kiyovu Sports na AS Kigali, Byusa Wilson (Rudifu) usanzwe ari umutoza w’Intare FC, Sacha umutoza wungirije wa Rayon Sports n’abandi.

Aya mahugurwa yabaye nyuma y’ayabaye muri 2017 ariko CAF ikaza kuyatesha agaciro.

Haruna Niyonzima (ibumoso), Mutarabwira Djabir (iburyo) mu batoza bakiriye License C ya CAF
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top