Siporo

Haruna Niyonzima uyu munsi ashobora kurara yerekanywe mu ikipe y’i Kigali

Haruna Niyonzima uyu munsi ashobora kurara yerekanywe mu ikipe y’i Kigali

Nta gihindutse uyu munsi kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima aratangazwa nk’umukinnyi mushya wa AS Kigali.

Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Fabrice yabwiye ISIMBI ko uyu mukinnyi mu mwaka utaha w’imikino azaba ari unukinnyi wa AS Kigali ndetse ko uyu munsi ashobora kurara atangajwe.

Ati "mu mwaka utaha w’imikino Haruna Niyonzima muramubona muri AS Kigali. Nta gihindutse uyu munsi byose birarangira inkuru irabararaho."

Haruna Niyonzima uherutse gusezerwaho muri Yanga, agiye kugaruka muri iyi kipe yaherukagamo muri 2019 aho batandukanye mu Kuboza k’uwo mwaka ajya muri Yanga, ni nyuma yo kuyikinira amezi atandatu.

Haruna Niyonzima yaherukaga muri AS Kigali 2019
Yanabaye kapiteni wa AS Kigali
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top