Siporo

Haruna Niyonzima yagarukiye ku kibuga cy’indege nyuma yo kugira ibyago, bituma atajyana n’Amavubi muri Kenya

Haruna Niyonzima yagarukiye ku kibuga cy’indege nyuma yo kugira ibyago, bituma atajyana n’Amavubi muri Kenya

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima yagize ibyago aho umwana yareraga yitabye Imana bituma atajyana na bagenzi be muri Kenya.

Amavubi yahagarutse mu Rwanda saa 17h yerekeza muri Kenya gukina umukino usoza itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera Qatar.

Bitunguranye Haruna Niyonzima utarakinnye umukino w’ejo hashize ku wa Kane wo Mali yatsinzemo u Rwanda 3-0, ntabwo yajyanye n’abandi.

FERWAFA ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yavuze ko Haruna yagize ikibazo cy’umuryango atari bujyane n’abandi.

Mu kiganiro umuvugizi wa FERWAFA wungirije Jules Karangwa yahaye ISIMBI, yavuze ko kapiteni w’ikipe y’igihugu, Haruna Niyonzima yagize ibyago aho umwana yareraga yitabye Imana.

Ati "ni umwana wabaga iwe yareraga witabye Imana. Yagarukiye ku kibuga cy’indege bamaze kubimubwira."

Umukino w’u Rwanda na Kenya uzaba tariki ya 15 Ugushyingo, ukaba ari umukino udafite icyo uvuze ku mpande zombi kuko amakipe yose yamaze kubura itike yo kujya mu ijonjora rya nyuma.

Haruna Niyonzima yagize ibyago
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Simeon IRATEGEKA
    Ku wa 14-11-2021

    Yebabawe bega umusore wacu agirekwihangana nogukomera bibaho mubuzima kd abasore bacu murikenya kbs tubarinyuma

IZASOMWE CYANE

To Top