Haruna Niyonzima yavuze abakinnyi 3 abaye umutoza uyu munsi yazana mu ikipe ye
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima aherutse gusezerwaho muri Yanga yo muri Tanzania kuko batazakomezanya, yavuze ko ahawe ikipe bakamusaba kugura abakinnyi batatu, rutahizamu Meddie Kagere yaba ari ku isonga.
Uyu mukinnyi yaraye agiranye ikiganiro na Clouds FM muri Tanzania yagarutse ku rugendo rwe muri Tanzania.
Umunyamakuru yamubajije nk’ubu aramutse agizwe umutoza w’ikipe runaka agasabwa kugura abakinnyi batatu muri shampiyona ya Tanzania (myugariro wo hagati, ukina hagati na rutahizamu) abo yagura.
Haruna Niyonzima yavuze ko myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi yagura Kelvin Patrick Yondani bakinanye muri Yanga ariko ubu akaba ari muri Dodoma FC.
Ati "nkunda uko Kelvin Yondani akina, namuhitamo nka myugariro wo hagati."
Umukinnyi ukina mu kibuga hagati yavuze ko yahitamo Feisal Salum bakinanaga muri Yanga.
Ati" nafata Feisal, ni umukinnyi mwiza ikindi aracyari muto afite umwanya munini wo gukina."
Kuri rutahizamu yavuze ko nta wundi yatoranya atari umunyarwanda, Meddie Kagere wa Simba SC.
Ati "rutahizamu natwara umuvandimwe wanjye Meddie Kagere."
Haruna Niyonzima muri iki kiganiro kandi yavuze ko ibihe byamukomereye muri iyi shampiyona ari igihe yavaga muri Yanga ajya muri Simba SC, ngo yanyuze muri byinshi atajya gusobanura ariko ntabwo byari byoroshye kugeza n’aho abafana ba Yanga batwika umwenda we.
Ibitekerezo