Siporo

Haruna Niyonzima yavuze ku mvune bivugwa afite ndetse n’uburwayi

Haruna Niyonzima yavuze ku mvune bivugwa afite ndetse n’uburwayi

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima ukinira Yanga muri Tanzania arahakana ko nta mvune yigeze agira ahubwo yarwaye Malaria ari yo yatumye atagaragara mu mikino 2 ya shampiyona iheruka.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati afasha abashaka ibitego, ntabwo yakinnye umukino ikipe ye yatsinzemo Biashara United ku wa Gatandatu 1-0 ndetse n’uwo banganyijemo na Gwambina 0-0 ku munsi w’ejo.

Uyu musore byavuzwe ko afite ikibazo cy’imvune ndetse na Malaria ari yo mpamvu atagaragaye muri iyi mikino 2 iheruka.

Aganira na ISIMBI, Haruna yavuze ko nta kibazo cy’imvune na kimwe yigeze agira ahubwo kuba ataragaragaye kuri iyi mikino 2 iheruka ari ukubera ko yari yarwaye Malaria.

Yagize ati“ntabwo navunitse, ntabwo nigeze ngira imvune. Nyuma y’umukino wa KMC nahise ndwara Malaria niyo mpamvu ntakinnye imikino iheruka. Ubu meze neza nta kibazo maze iminsi 2 ntangiye imyitozo.”

Haruna Niyonzima ari mu bakinnyi umutoza Mashami Vincent yahamagaye kuzifashisha ku mukino wa Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022, biteganyijwe ko azagera mu Rwanda nyuma y’umukino uzahuza Yanga ya Simba SC tariki ya 7 Ugushyingo 2020.

Haruna Niyonzima ahamya ko nta mvune yigeze agira
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top