Siporo

Haruna Niyonzima yavuze kubyo kuza gukina muri Rayon Sports

Haruna Niyonzima yavuze kubyo kuza gukina muri Rayon Sports

Nyuma yo gutandukana na Yanga, Haruna Niyonzima yavuze ko atahita avuga aho azerekeza ariko nyuma y’umwaka w’imikino urangiye muri Tanzania abantu bazahita bamenya aho azerekeza.

Ku wa Kane tariki ya 15 Nyakanga 2021, nibwo Yanga yasezeye kuri Haruna Niyonzima aho batazakomezanya mu mwaka w’imikino utaha.

Uyu kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, amakuru yahise avuga ko ashobora kuza mu ikipe ya Rayon Sports akaba ariho yakomereza gukina.

Haruna akaba yatangaje ko atahita avuga aho azerekeza mu gihe umwaka w’imikino muri Tanzania utararangira, ariko nyuma y’uko usozwa bakaba bazahemenya kuko imbaraga zo gukina zo aracyazifite.

Ati "ntabwo nahita mbitangaza kuko ndacyafite amasezerano muri Yanga kuko turacyafite imikino igera muri 2, umwe ya shampiyona n’umwe ya FA Cup, navuga ko Imana nidufasha tukarangiza amahoro, abakunzi ba Niyonzima, abakunzi b’umupira w’amaguru bagomba kumenya aho nzerekeza kuko ndacyari umukinnyi w’umupira, ndacyafite imbaraga, mfite gahunda zanjye byanze bikunze abakunzi banjye bazabimenya."

Ku munsi w’ejo nibwo shampiyona ya Tanzania izasozwa Yanga ya Haruna ikina na Dodoma Jiji, ni mu gihe ifite n’umukino wa nyuma wa FA Cup izahuramo na Simba SC.

Haruna Niyonzima yavuze ko azatangaza aho azerekeza nyuma y'uyu mwaka w'imikino
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top