Siporo

Haruna Niyonzima yavuze umukinnyi yumva azasigira nimero 8

Haruna Niyonzima yavuze umukinnyi yumva azasigira nimero 8

Nyuma yo gusezerwaho mu cyubahiro mu ikipe ya Yanga, kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima yavuze ko umukinnyi yamaze guhitamo ko azasigarana nimero ye 8 yari amaze imyaka 8 ari Zawadi Mauya.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo uyu mukinnyi yasezeweho mu ikipe ya Yanga aho atazakomezanya nayo mu mwaka utaha w’imikino.

Uyu mukinnyi mu myaka 8 yakiniye iyi kipe akaba yarambaraga nimero 8, akaba yarabajijwe niba yumva iyi nimero yashyirwa mu bubiko nk’uko abafana babyifuza, cyangwa niba yumva hari umukinnyi yayisigira.

Haruna yavuze ko ku giti cye yamaze gutoranya umukinnyi azayisigira aramutse abyemeye ari we, Zawadi Mauya.

Ati "ukuri nakwifuje ko njyana nayo ariko namaze guhitamo umukinnyi nzayisigira aramutse abikunze, abakinnyi bose ndabakunda ariko nkururwa cyane na Mauya(Zawadi), ni umukinnyi nkunda, nkunda uko akina, aramutse abikunze, ndabimusabye azambare nimero yanjye(8), ndabizi arayikwiye."

Zawadi Mauya asanzwe ari umunya - Tanzania, akaba yari asanzwe yambara nimero 20 muri iyi kipe ya Young Africans.

Zawadi Mauya ngo nabyemera azambare nimero ya Haruna
Haruna Niyonzima ngo yumva nimero itabikwa ahubwo yasigaranwa na Zawadi kuko ari umuhanga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top