Haruna Niyonzima yashimiwe bikomeye n’umugabo yafashije kuvuza umugore we Kanseri ikaba yarakize neza.
Uyu mugabo Haruna yafashije, avuga ko aziranye na we kuva ubwo yakiniraga Rayon Sports ariko baje kuburana.
Bongeye guhura umwaka ushize ubwo bari mu irushanwa rya Pre-season ku Mumena aho Haruna Niyonzima ukinira Al Ta’awon muri Libya, yari muri ’Brazil&Friend’.
Uyu mugabo utari uzi ko Haruna amwibuka, yongeye kumwibwira ari nabwo yamubwiye ko umugore we arembeye mu Bitaro.
Haruna yamuhaye nimero ye ngo azamuvigishe, yaje kumuvugisha ahita amwishyurira amafaranga yose ibitaro byabacaga, ubwo na none iri rushanwa ririmo kuba, ejo hashize ubwo ikipe ya Haruna yari imaze gukina yaje kumureba aramushimira amubwira ko umugore we yakize.
Ati “Haruna muzi ari muri Rayon Sports, ari inshuti yanjye ndi umusore. Naje kurwaza umugore ndamushakisha, umwaka ushize musanga ku Mumena ndamwibwira ari nabwo namubwiye ko umugore arwaye. Yampaye nimero ngo nzamuhamagare, nyuma naramuhamagaye ampa ibihumbi 86 Frw ari na yo Ibitaro bya Butaro byari byanciye.”
“Ntiyari azi ko tuzongera kubonana, ntiyari azi ko nageze i Butaro, ntiyari azi ko n’umudamu yakize. Ndagira ngo ngutangarize ngo umudamu Marceline Uwimana yarakize, kanseri yashizemo na raporo ya muganga ndayifite mu gikapu ndayikwereka. Ndagushimiye n’igihugu kibyumve, ibihumbi 86 wampaye byakijije umugore wanjye, yantumye ngo ngushimire."
Niyonzima Haruna yakiniye amakipe ,atandukanye arimo Rayon Sports, APR FC, AS Kigali. Young Africans na Simba SC zo muri Tanzania, ubu ari muri Al Ta’awon yo muri Libya.
Ibitekerezo
Kagina Etienne
Ku wa 8-06-2024Namahor cne
Tuj.Bonga
Ku wa 8-06-2024Haruna yarakoze nabandi bage bafasha ababaye kuko Imana Iba yarabahaye
Tuj.Bonga
Ku wa 8-06-2024Haruna yarakoze nabandi bage bafasha ababaye kuko Imana Iba yarabahaye