Siporo

Hashimirwe Perezida Kagame wahagaritse Jenoside Isi yose irebera - Uwayezu Jean Fidele uyobora Rayon Sports

Hashimirwe Perezida Kagame wahagaritse Jenoside Isi yose irebera - Uwayezu Jean Fidele uyobora Rayon Sports

Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, yashimiye ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi n’uwari umugaba wa zo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuba barahagaritse Jenoside Isi yose irebera.

Ni mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho Rayon Sports yari yasuye Urwibutso rwa Nyanza ya Kicuro ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 9 Mata 2024.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi b’iyi kipe, abakunzi bayo, abakinnyi b’amakipe y’abagabo ndetse n’abagore n’abandi Banyarwanda.

Uyu muhango wabimburiwe n’urugendo rwahagurutse kuri New Life Kicukiro rugana ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, ahashyinguye imibiri y’Abatutsi barenga 105 000.

Perezida wa Rayon Sports yavuze ko mu izina ry’iyi kipe ashimira cyane Perezida Kagame n’Ingabo za RPA zari iza FPR yari ayoboye zabashije guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi Isi yose irebera.

Ati "Nashimira ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi n’uwari umugaba wazo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuba barahagaritse Jenoside isi yose irebera. Mu izina ry’umuryango wa Rayon Sports turabashimira cyane barakoze, barakoze”.

“Jenoside yakozwe na Leta mbi ikoresheje urubyiruko. Iyo tuje hano tuba tuje kuhakura amasomo ngo ibyabaye ntibizasubire, ahubwo ngo twebwe dukoreshe imbaraga inshuro zirindwi twubake igihugu abo bandi basenye”.

Yakomeje avuga ko nka Rayon Sports abereye umuyobozi ndetse n’abandi banyarwanda batazemera ko hari abakomeza guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Nkuko babitubwiye leta yakoresheje imbaraga nyinshi mu gutegura Jenoside no gushishikariza abaturage kuyikora, aho ubu ikigezweho ari uguhakana. Twebwe nka Rayon Sports n’abandi banyarwanda ntabwo tuzemera ko bahakana ukuri kwabaye. Ntabwo ibihumbi 105 biri aha ndetse na miliyoni irenga babihakana, ubikora na we ni umujenosideri”.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicuro rugizwe n’ibice 3, icya mbere kirimo amazina y’Abatutsi bahashyinguwe, icya kabiri kirimo imva ishinguwemo imibiri irenga ibihumbi 105 ni mu gihe icya gatatu ari Ubusitani bubumbatiye ibihe bitandukanye Abatutsi banyuzemo muri Jenoside n’akamaro gakomeye ibidukikije by’umwihariko ibimera byagize mu kurokora Abatutsi.

Uweayezu Jean Fidele yavuze ko batazemera kurebera hari abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top