Siporo

Hashyizwe ku isoko umwenda w’ikipe y’igihugu ugura ibihumbi 100 Frw

Hashyizwe ku isoko umwenda w’ikipe y’igihugu ugura ibihumbi 100 Frw

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA ryashyize ku isoko imyenda y’ikipe y’igihugu y’abagore irimo gukinisha mu gikombe cy’Afurika.

Ejo mu Rwanda muri Kigali Arena hatangiye igikombe cy’Afurika cy’abagore muri Basketball "Women’s AFROBASKET Rwanda 2023" aho kizasozwa tariki ya 5 Kanama 2023.

U Rwanda rwakinnye umukino wa rwo wa mbere na Côte d’Ivoire aho rwaraye ruyitsinze amanota 64-35.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikaba yaserukanye imyambaro mishya muri iki gikombe cy’Afurika isa n’ikozwe mu buryo bwa ’Made in Rwanda’ aho harimo imigongo.

Uyu mwambaro ukaba wamaze gushyirwa ku isoko aho urimo kugurishirizwa kuri Kigali Arena, ukaba urimo ugura ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

Uretse uyu mwenda hari n’imipira (T-shirt) ya Rwanda nayo yagiye ku isoko irimo kugura ibihumbi 15 by’amafaranga y’u Rwanda.

Imipira igura ibihumbi 15
Umwambaro w'ikipe y'igihugu urimo kugura ibihumbi 100
Ni wo barimo gukinana mu gikombe cy'Afurika
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top