Siporo

Hatangijwe amarushanwa ngarukakwezi ‘National Championship azatanga itike ya Rwanda Open M5

Hatangijwe amarushanwa ngarukakwezi  ‘National Championship azatanga itike ya Rwanda Open M5

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda ryatangije amarushanwa ngarukakwezi ku rwego rwigihugu azwi nka National Championship ku bakinnyi babanyarwanda mu byiciro byose.

Ni amarushanwa azajya aba buri cyumweru cya nyuma cya buri kwezi. Gusa ubwo aya marushanwa yatangiraga mu kwezi kwa Nzeri, ubuyobozi bw’ishyirahamwe bwahisemo kuyashyira mu cyumweru cya mbere kuko mu mpera z’uko kwezi hazaba harimo gukinwa irushanwa mpuzamahanga rya Rwanda Open M25 riteganyijwe gutangira ku wa 23 Nzeri kugeza ku wa 6 Ukwakira 2024 ku bibuga bya IPRC Kigali ari na byo bizajya bikinirwaho aya marushanwa agiye gutangizwa.

Amanota abakinnyi bazabona muri aya marushanwa ni yo ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis rizajya rishingiraho rikora urutonde ngarukakwezi rw’uko abakinnyi bakurikiranye (national ranking) mu byiciro bitandukanye uhereye ku bana (juniors) batarengeje imyaka 12 (U12), abatarengeje 14, 16 na 18 ndetse nabakuru (elites) mu bahungu ndetse nabakobwa.

Uru rutonde ni na rwo abatoza bazajya bifashisha mu guhitamo abakinnyi bazajya bahagarira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye u Rwanda ruzajya rwitabira.

Ni na rwo kandi ishyirahamwe rizagenderaho hatoranywa abanyarwanda bazitabira Irushanwa rya Rwanda Open M25 rizatangira i Kigali mu cyumweru gitaha.

Gutegura bene aya marushanwa ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yateranye ubwo hasozwaga Irushanwa Mpuzamahanga ry’abatarengeje imyaka 18 (ITF World Tennis Tour Juniors Grade 4) rizwi nka J60 riherutse kubera I Kigali.

Ni inama yari iyobowe na perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis bwana Theoneste Karenzi ndetse n’umukozi w’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’Umukino wa Tennis ushinzwe iterambere ry’uyu mukino mu karere k’ibihugu by’ Iburasirazuba bw’Afurika (ITF Regional Development Officer) bwana Ntwali Thierry.

Asobanura ibijyanye n’aya murushanwa, Karenzi yavuze ko amarushanwa mpuzamahanga u Rwanda rugenda rwakira yatumye rutekereza gutegura iry’abakinnyi b’abanyarwanda gusa mu rwego rwo kubategura neza bityo na bo bakaba babasha kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga ari imbere.

Amarushanwa nk’aya yaherukaga mu myaka 20 ishize, akaba agarutse mu rwego rwo kongera urwego rw’abakinnyi.

Icyo Aya marushanwa azafasha:

U Rwanda rwagiye rwakira amarushanwa mpuzamahanga atandukanye yewe rukanahagararirwa mu byiciro bitandukanye mu bahungu no mu bakobwa.

Mu marushanwa akomeye u Rwanda rwagiye rwakira harimo Billie Jean King Cup mu bakobwa, ITF Juniors(J60), Rwanda Open M25 na Rwanda Challenger mu bagabo, abakinnyi ntabwo bagiye bahirwa cyangwa ngo banyurwe n’umusaruro babona muri aya marushanwa akenshi bagahuriza ku kuba nta marushanwa menshi babona yo gukina nka bagenzi ba bo bo mu bindi bihugu bakunze kwiharira Ibihembo.

Karenzi asanga hari inyungu abana babanyarwanda bagiye bakura mu kwakira aya marushanwa.

Ati "Mu by’ukuri kwitabira aya marushanwa bisaba amikoro ari na yo mbogamizi abana bacu bahura na yo. Bagongwa n’ikibazo cy’ubushobozi bityo ntibabashe kwitabira amarushanwa yo hanze y’igihugu.”

“Imwe mu nyungu rero zo kwakira aya marushanwa nuko bidufasha kwegereza abana bacu amarushanwa bityo bikaborohera kuyitabira. Ni amahirwe baba babonye yo Kwipima n’abakinnyi Mpuzamahanga bakomeye bakabigiraho byinshi muri uyu mukino.”

“ Ni byo Koko umusaruro bakura muri aya marushanwa ntabwo ari wo tuba twifuza. Icyo aba bana b’abanyamahanga barusha abacu ni uko bakina amarushanwa menshi. Turizera rero ko aya marushanwa yo ku rwego rw’igihugu Azabafasha kuzamura urwego.”

Nyuma ya buri rushanwa, hashyizweho ‘ranking system’ aho amanota buri mukinnyi yabonye muri buri rushanwa azajya yandikwa.

Uko abakinnyi bahagaze ku rutonde (national ranking) ni byo abatoza n’ishyirahamwe rizajya rigenderaho mu guhitamo abakinnyi bazajya bahagararira igihugu mu marushanwa atandukanye u Rwanda ruzagenda rwitabira.

Urugero, mu guhitamo abakinnyi bazitabira Rwanda Open M25 y’uyu mwaka wa 2024 hazagenderwa ku rutonde rwa Nzeri rwakozwe bitewe n’uko abakinnyi bitwaye mu marushanwa afungura yabaye ku wa 9 Nzeri 2024 ku bibuga bya IPRC Kigali.

Ni na rwo rutonde Kandi ruzajya rwifashishwa mu guhitamo abakinnyi bahabwa scholarships z’umukino wa tennis n’andi mahirwe atandukanye abakinnyi bazagenda babona.

Amarushanwa yatangiriye mu cyiciro cy’abahungu ariko mu gihe kiri imbere hazongerwamo n’icyiciro cy’abakobwa.

Rugikubita Ishimwe Claude ni we wegukanye irushanwa rifungura ryabaye ku wa 9 Nzeri 2024 ku bihuga bya IPRC Kigali.

Ishimwe yatwaye iri rushanwa atsinze Muhire Joshua ku mukino wa nyuma seti 2-0 ISHIMWE Claude (6-3, 6-2)

Ishimwe kdi, afatanyije na Niyigena Etienne, batwaye irushanwa ry’abakina ari babiri nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Muhire Joshua na Ngarambe Yvan seti 2-0 (6-3, 6-2).

Urutonde rw'ukwezi kwa 9
Rizatanga itike yo gukina Rwanda Open M25
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top