Siporo

Hatumijwe Inteko Rusange iziga ku ngingo 18 izanatorerwamo perezida wa FERWAFA

Hatumijwe Inteko Rusange iziga ku ngingo 18 izanatorerwamo perezida wa FERWAFA

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatumijeho inama y’inteko rusange izatorerwamo umuyobozi mushya wa FERWAFA ugomba gusimbura Nizeyimana Olivier uheruka kwegura.

Tariki ya 19 Mata 2023 nibwo Nizeyimana Olivier yandikiye abanyamuryango ba FERWAFA abemenyesha ko yeguye ku nshingano yari yatorewe kubera impamvu ze bwite zitamwemerera gukomeza izi nshingano.

Nyuma ye hagiye hegura n’abandi bari muri komite nyabozi ye ndetse n’umunyamabanga, Muhire Henry.

Mu ibaruwa yasinyweho na Habyarimana Matiku Marcel, visi perezida wa FERWAFA yamenyesheje abanyamuryango ko tariki ya 26 Kamena 2023 hazaba Inteko Rusange izatorerwamo umusimbura wa Olivier.

Ku murongo w’ibyigwa hari ingingo 18 zirimo;

*Kugenzura uburyo bw’itumira n’umubare w’abagize inteko bihuye n’ibiteganywa n’amategeko shingiro ya FERWAFA

*Kwemeza ibiri ku murongo w’ibyigwa

*Ijambo rya perezida

*Gushyiraho abanyamuryango basazuma inyandiko mvugo

*Gushyiraho abakurikirana imigendekere y’imirimo y’Inteko Rusange

*Guhagarika cyangwa kwirukana umunyamuryango (iyo ari ngombwa)

*Kwemeza inyandiko mvugo y’inama y’inteko rusange iheruka

*Raporo y’ibikorwa bya FERWAFA (ibikorwa byakozwe guhera igihe inteko rusange yateraniye)

*Gushyira ahagaragara ifoto y’umutungo ihurijwe hamwe n’ifoto y’umutungo ivuguruwe kimwe n’imenyekanisha ry’inyungu cyangwa igihombo kimwe na raporo y’abagenzuzi bo hanze

*Kwemeza raporo y’imari y’umwaka yagenzuwe

*Kwemeza ingengo y’imari mu gihe itaba yaremejwe n’inteko rusange idasanzwe

*Kwemeza abanyamuryango (iyo icyo gikorwa ari ngombwa)

*Amatora ku byerekeye amategeko nshingiro n’amategeko ngengamikorere (iyo ari ngombwa)

*Kujya impaka ku bitekerezo byazanywe n’abanyamuryango cyangwa komite nyobozi

*Gushyiraho abagenzuzi bo hanze (iyo ari ngombwa) bisabwe na komite nyobozi

*Kwirukana umwe mu bagize urwego runaka (iyo ari ngombwa)

*Gutora perezida, visi-perezida n’abagize komite nyobozi (iyo ari ngombwa)

*Amatora y’abagize inzego zigenga

Hatumijweho inama y'inteko rusange ya FERWAFA
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top