Siporo

Hemejwe igihe shampiyona y’icyiciro cya kabiri izatangirira

Hemejwe igihe shampiyona y’icyiciro cya kabiri izatangirira

Inama yahuje FERWAFA n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri yemeje ko shampiyona y’umwaka w’imikino 2020-21 izatangira mu kwezi gutaha kwa Nzeri tariki ya 18.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ku munsi w’ejo ryatumijeho inama y’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri igomba kwiga uburyo shampiyona umwaka w’imikino 2020-2021 igomba gutanga amakipe asimbura Sunrise FC na AS Muhanga uburyo izakinwamo.

Iyi nama yabereye kuri Hiltop Hotel uyu munsi guhera saa 10h, yanzuye ko iyi shampiyona igomba gutanga amakipe izakina mu cyiciro cya mbere umwaka w’imikino 2021-22 uzatangira mu kwa 10, izatangira mu kwezi gutaha.

Biteganyijwe ko shampiyona izakinwa n’amakipe 28 ikazatangira tariki ya 18 Nzeri 2021 ikazasozwa tariki ya 11 Ukwakira 2021, mbere y’iminsi 5 kugira ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere itangire.

Ikindi ni uko aya makipe atazaba mu mwiherero azajya akina ataha ariko bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Shampiyona y'icyiciro cya kabiri izatangira mu kwezi gutaha
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top