Henok Mulubrhan wari witezwe muri Tour du Rwanda ntakiyitabiriye nyuma yo kubagwa
Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan wari witezwe muri Tour du Rwanda 2024, nta kiyitabiriye nyuma yo kubagwa urutugu.
Henok wegukanye Tour du Rwanda 2023 agomba kumara ibyumweru bitatu adakina nyuma kubagwa igufwa ry’urutugu rw’ibumoso.
Ku wa Gatanu, tariki ya 2 Gashyantare ni bwo uyu mukinnyi ukinira ikipe ya Astana Qazaqstan aheruka kwerekezamo ku masezerano y’imyaka ibiri, yakoze impanuka ubwo yagwaga hamwe n’abandi benshi mu isiganwa rya AlUla Tour.
Igufwa ry’urutugu rwe rw’ibumoso ryahise ryangirika akaba yarabazwe ku wa Mbere w’iki cyumweru.
Ikipe ye yagize iti "Uyu munsi, Henok Mulubrhan yabazwe ku igufa ryo mu rutugu rw’ibumoso kandi byagenze neza. Ubu, umukinnyi agiye kugira ibyumweru bitatu byo gukira mbere yo gusubira mu myitozo."
Henok watwaye Tour du Rwanda 2023 akinira Green Project-Bardiani CSF-Faizanè, yari kuzakina Tour du Rwanda 2024 ari kumwe na Astana Qazaqstan Dev Team.
Ni umwe mu mazina akomeye yari ategerejwe mu rw’imisozi 1000 mu byumweru bibiri biri imbere ubwo Tour du Rwanda izaba iba ku nshuro ya 16 tariki ya 18-25 Gashyantare 2024.
Ibitekerezo