Hoteli ya Cristiano Ronaldo mu Bufaransa ntizafungurwa kugeza 2027 (AMAFOTO)
Hoteli y’inyenyeri 4 ya Cristiano Ronaldo irimo yubakwa mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, yongerewe igihe cyo gufungurwa aho hiyongereyeho indi myaka 4.
Ikinyamakuru Daily Mail gitangaza ko havutse ibindi bibazo bituma imirimo yo gukomeza kuyubaka yakabaye yarasubukuwe mu byumweru bishize itaba.
Byari byitezwe ko iyi hoteli igomba kuzura itwaye miliyoni 53 z’amadorali yari gutahwa muri 2021.
Kubera icyorezo cya COVID-19 cyajegeje Isi byatumye n’iyubakwa ryayo ridindira.
Ikindi kivugwa cyatumye iyi hoteli itinda ikaba izuzura muri 2027 harimo iperereza rusange ryakozwe mu gutanga hoteli zemewe kubakwa aho ryakozwe muri Gicurasi 2019.
Ni hoteli yubatse ibumoso bwa banki ya River Seine iruhande rwaho Gari ya Moshi ihagarara kuri "Austerlitz", niyuzura izaba ifite ibyumba 210, akabari ko rusenge na pisine aho umuntu aba reba neza umurwa mukuru w’iki gihugu.
Benshi bavuga ko iyi hoteli irimo yubakwa na Pestana Group nayo ifitemo imigabane 50%, uko itinda kuzura niko ishobora kuzahombera uyu munyabigwi kuko yuzuye yarasoje gukina itazakurura abantu nka mbere agikina.
Iyi ni hoteli arimo yubaka nyuma y’iziri Lisbon, Madrid, New York na Marrakech.
Ibitekerezo