Siporo

I Kigali umukinnyi yirashe ahita apfa

I Kigali umukinnyi yirashe ahita apfa

Guhera ejo hashize ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira inkuru y’umukinnyi wa Basketball wakiniye amakipe arimo na APR BBC, Shyaka Jesi wirashe agahita apfa.

Bivugwa ko uyu musore w’imyaka 24 wari usoje amasomo mu Bushinwa, yari umwana w’umusirikare akaba yarirashe akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa Pisitoli yibye se ayikuye mu cyumba cya se.

Uyu muryango utuye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, Akagari ka Kabuga II.

Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikora w’Umurenge wa Rusororo byabereyemo, Umuhoza Rwabukumba ntabwo byakunze kuko atitabaga telefoni.

Shyaka Jesi yari umukinnyi wa Basketball mu makipe atandukanye nka APR BBC na Patriots BBC.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko muri 2020 mu ntangiriro yakiniyeho ikipe ya Tigers BCC ahita asaba uruhushya ko bamureka akajya kwiga.

Yayigarutsemo 2021 nabwo ayikinira igihe gito asubira kwiga, yagarutse muri 2022 mu ntangiriro akorana na yo imyitozo ibanzirirza shampiyona (pre-season) ariko asanga ku mwanya we hari abakinnyi benshi ihita imutiza muri 30 Plus.

30 Plus yaje gusenyuka, yaje kumenyesha Tigers BBC ko asubiye kwiga ariko ntabwo yongeye kugaruka abamenyesha ko yiteguye kugaruka mu kazi.

Jesi Shyaka yitabye Imana, bivugwa ko yirashe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Irankunda claude burundi
    Ku wa 13-01-2024

    Arko ntimwavuz icatumy yirasa

  • Rukundo martin
    Ku wa 11-01-2024

    Imana imwakire kdi umuryango we wihangane

  • Rukundo martin
    Ku wa 11-01-2024

    Imana imwakire kdi umuryango we wihangane

  • Ingabire Alphonsine
    Ku wa 11-01-2024

    Nakababaro gakomeye pe nagahinda rwose

  • Ingabire Alphonsine
    Ku wa 11-01-2024

    Nakababaro gakomeye pe nagahinda rwose

  • Akayezu josephine
    Ku wa 10-01-2024

    Umuryango wuwomukinnyi wihangane,nawe aruhukire mumahoro nubwo bitaribikwiye ko yiyambura ubuzima atihaye

  • Me
    Ku wa 10-01-2024

    Uyu musore ashobora kuba yarirashe arimo kucyinisha Pistol gusa Umuryango wihangane kubura umusore ukiri muto.

IZASOMWE CYANE

To Top