Siporo

Ibaruwa irambuye ya Niyonzima Olivier Seif wasabye imbabazi Amavubi n’abanyarwanda

Ibaruwa irambuye ya Niyonzima Olivier Seif wasabye imbabazi Amavubi n’abanyarwanda

Nyuma y’uko ahagaritswe mu ikipe y’igihugu kuibera imyitwarire yagaragaje muri Kenya, Niyonzima Olivier Seif yandikiye perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ asaba imbabazi.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya AS Kigali yahagaritswe igihe kitazwi tariki ya 16 Ugushyingo 2021, kubera imyitwarire mibi.
Icyo gihe binyuze mu itangazo ryanyujijwe kuri Twitter, FERWAFA yagize iti "FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko Niyonzima Olivier ahagaritswe igihe kitazwi "undetermined" mu Ikipe y’Igihugu kubera imyitwarire idahwitse. Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose ko FERWAFA itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu Mavubi."

Uyu musore na we akaba yamaze kwandikira perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda asaba imbabazi nk’uko ibaruwa ISIMBI ifitiye kopi ibigaragaza.

Yagize ati “Bwana muyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda. Bwana muyobozi mbandikiye iyi baruwa ngira no nsabe imbabazi abanyarwanda bose muri rusange, abatoza, abakinnyi ndetse n’abayobozi bose twari kumwe ubwo twajyaga gukina umukino n’ikipe ya Kenya.”

“Mu by’ukuri bwana muyobozi ubwo twari muri Kenya nagaragaje imyitwarire itari myiza ihabanye n’indangagaciro tugenderaho mu ikipe y’igihugu ndenga ku mabwiriza twari twahawe n’abari batuyoboye ndetse binamviramo guhabwa ibihano. Nsabye imbabazi abanyarwanda bose ndetse mbizeza ko imyitwarire yangaragayeho itazongera ukundi. Nkaba niteguye gukorera igihugu cyanjye nk’uko byari bisanzwe.”

Ubwo yari amaze guhagarikwa, umunyamabanga w’umusigire wa FERWAFA, Iraguha David yabwiye ISIMBI ko uyu mukinnyi atararanye n’abandi muri hoteli byanatumye mu gitondo bahagaruka bajya ku kibuga cy’indege ataraza baramusiga, ni nyuma y’uko yari yagiye gufata kamwe ariko bamubuza akabwira nabi abarimo perezida wa FERWAFA.

U Rwanda rwari rwagiye muri Kenya gukina n’iki gihugu umukino usoza itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 aho Kenya yatsinze Amavubi 2-1, igitego cy’u Rwanda cyatsinzwe na Seif.

Niyonzima Olivier Seif ni we wari watsindiye Amavubi ya Kenya
Seif yasabye imbabazi ku bwa makosa yakoreye muri Kenya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Habumugisha amos
    Ku wa 3-12-2021

    Andika Igitekerezo Hano amakuru avugwa muma kipe ys

  • Habumugisha amos
    Ku wa 3-12-2021

    Andika Igitekerezo Hano amakuru avugwa muma kipe ys

IZASOMWE CYANE

To Top