Siporo

Ibaruwa Rayon Sports yasubije Kimenyi na Rutanga Eric bayisabye gusesa amasezerano

Nyuma y’uko abakinnyi babiri ba Rayon Sports, Kimenyi Yves na Rutanga Eric bandikiye iyi kipe bayisaba gusesa amasezerano bari bafitanye dore ko buri umwe yari asigajemo umwaka umwe, Rayon Sports yabasubije ko iseswa ry’amasezerano bifuza ridakurikije amategeko cyane ko bandikiye iyi kipe baramaze gusinyira andi makipe.

Mu mpeshyi ya 2019, ni bwo Rutanga Eric yongereye amasezerano muri Rayon Sports y’imyaka 2 bemeranywa kumuha miliyoni 9 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko bamwishyuyemo 2. Kimenyi Yves na we yasinye imyaka 2 avuye muri APR FC kuri miliyoni 8 na we yishyurwamo 2.

Mu masezerano ya bo bashyizemo ingingo ivuga ko nibigera ku itariki ya 30 NZeri 2019 batarishyurwa amafaranga ya bo bazaba bameze nk’abakinnyi badafite ikipe(free agent).

Ibi ni byo aba basore bashingiyeho maze Kimenyi Yves asinyira Kiyovu Sports mu gihe Rutanga Eric yasinyiye Police FC(buri umwe yasinye imyaka 2).

Gusa ibi ntabwo babibona kimwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe kuko yahise yandikira Kiyovu Sports na Police FC ibamenyesha ko bakoze amakosa gusinyisha aba bakinnyi kuko bagifite amasezerano ya Rayon Sports.

Nyuma yo gusinyira aya makipe, aba bakinnyi na bo bakaba barahise bandikira Rayon Sports bayisaba gusesa amasezerano y’umurimo bari bafitanye.

Mu ibaruwa yasinyweho n’umuyobozi Nshingwabikorwa wa yo(CEO), Itangishaka King Bernard, bamenyeshaje aba abasore ko kuba itariki bari bumvikanye iri mu masezerano(30 Nzeri 2019) yarageze ntibahite bubahiriza ingingo iri mu masezerano ngo bashake indi kipe ahubwo bakemera gukomeza akazi bubahiriza amasezerano bafitanye n’ikipe birengagije iyo ngingo nk’uko bigaragara mu ibaruwa bandikiye Rayon Sports, bivuze ko iyo ngingo yahise iteshwa agaciro.

Rayon Sports yakomeje ivuga ko iri seswa ry’amasezerano bifuza ridakurikije amategeko kuko basabye gusesa amasezerano baramaze gusinya amasezerano mu y’andi makipe.

Yagize ati“ Nkwandikiye nkumenyesha ko iseswa ry’amasezerano watugejejeho ridakurikije amategeko n’amasezerano dufitanye cyane ko mbere yo kurikora, wasinye andi masezerano n’indi kipe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Nk’aba nkushishikariza wowe n’abo mwasinyanye ayo masezerano kwegera ubuyobozi bwa Rayon Sports ngo dukemure ikibazo mu bwumvikane nk’uko biteganywa n’amasezerano dufitanye mu ngino ya 4 agaka ka 5, bitabaye ibyo mu gihe cy’iminsi 15 tukazitabaza amategeko nk’uko biteganywa n’ingingo ya 4 y’amasezerano dufitanye.”

Kimenyi Yves yabwiwe ko kuba atarahise yubahiriza amasezerano yagiranye n'iyi kipe iyo ngingo yateshejwe agaciro
Rutanga yabwiwe n'ubuyobozi ko iseswa ry'amasezerano yifuza ridakurikije amategeko
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Kl 8
    Ku wa 7-06-2020

    Sindi umunyamategeko, gusa nkurikije bike nzi kw’itegeko ry’umurimo tugenderaho ubu murwanda, Nkurikije n’ibivugwa mumasezerano y’aba bakinnyi. Ibyo bakoze barabyemerewe n’itegeko. Rayon sport ijye Ivana kajagari mubyo ikora. Kuko abakinnyi nabo bafite inshingano zubuzima bwa buri munsi zitandukanye nakazi bakora, rero ntago bagomba kujya bahora babarerega.

  • Manirakiza Said
    Ku wa 7-06-2020

    Abakinnyi b’umupira w’amaguru m’u Rwanda bagomba kumenya uburenganzira bwabo, n’amakipe akamenya aho agomba kugarukira.

    Kimwe na FERWAFA ntibyumvikana ukuntu amakipe AKINISHA Abakinnyi badafite "amasezerano" aba bakinnyi Yves na Eric nyuma ya 30/08/2019 imikino yose bakinnye yari inyuranyije n’amategeko, kuburyo FERWAFA, niyo ifite umwanya wa mbere KWUBAHIRISHA amategeko (amasezerano) hagati y’abakinnyi n’amakipe !

    Kubw’amasezerano yabo, biroroshye kwumva ko IMIKINO aba bakinnyi BAKINNYE yose nyuma y’iriya tariki itari y’ubahirije amasezerano mu yandi magambo RAYON SPORTS yabakinshaga batakiri abakinnyi bayo.

    Ndetse, iyo mikino bagombye kuyiterwa MPAGA.

    Biratangaje kwumva umuyobozi wa EKIPE yitwaza kuvuga ko kuba nyuma ya tariki ya 30/07/2019 barakomeje gukina bisobanura ko iyo ngingo nt’AGACIRO ifite, ibyo bikaba bisobanura ngo :

    N’AMAFARANGA babagombaga akaba apfiriyemo !

    Uyu muco amakipe yacu arawugira, ariko RAYON SPORTS ni agahoma munwa ! N’isheja bagira nta mwaka wirenza (shampoyona) badafite ibibazo nk’ibi, bigomba guhagarara.

    Nta burenganzira bafite bwo kuzirika aba bakinnyi na bukeya !
    Ahubwo, bagombye no guhabwa n’indishyi z’akababaro !

    Ndabagira inama kandi ko mu masezerano y’ubutaha bajye bongeramo ingingo ivuga ko uko harenzeho umunsi ku masezerano hazajya hiyongeraho nka 20%, maze muzarebe ko uwo mucyo udacika.

    Ndasaba POLICE FC na KIYOVU SPORTS guhagarara k’ukuri no kugamburuza abantu bahora bibwirako ko bazakoresha buri UBURIGANYA !

  • Kiki
    Ku wa 7-06-2020

    Nibagaruke bareke ibyo bigira,gusa nuko mbona rayon igeze aho umwanzi ashaka.harya NGO abana bato nibo igiye gukinisha.ahaaa nzaba mbarirwa.

  • clarisse
    Ku wa 6-06-2020

    Ndumva abakinnyi ntakosa bafite. Reyon yikwitwazako basinye muyandi ma ekipe

  • Kutinyo comedian
    Ku wa 5-06-2020

    Kuba bidakurikije amategeko sicyo kingenzi
    Ahubwo bahe inzira uwifitiye urugendo kuko burya The first law starts among the people
    Sometimes

To Top