Siporo

Ibaruwa ya Mugisha Gilbert asezera ku bafana n’umuryango mugari wa Rayon Sports

Ibaruwa ya Mugisha Gilbert asezera ku bafana n’umuryango mugari wa Rayon Sports

Nyuma yo gutangazwa nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya APR FC, Mugisha Gilbert yasezeye ku muryango mugari wa Rayon Sports yari amazemo imyaka 4, ayishimira ibyo wamufashije ndetse asaba imbabazi aho yakosheje.

Uyu munsi nibwo APR FC yatangaje abakinnyi 6 yaguze bagiye gukomezanya nayo mu myaka iri imbere, harimo na Mugisha Gilbert wakiniraga Rayon Sports.

Nyuma yo gutangazwa kuri uru rutonde, Mugisha Gilbert yasohoye ibaruwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze asezera kuri iyi kipe.

Ati “Ku bafana, abakunzi n’umuryango mugari wa Rayon Sports muri rusange. Mbanje kubasuhuza aho muri mu mpande z’isi yose. Mbandikiye ubu butumwa ngira ngo mbashimire kuri byose mwamfashije mu myaka 4 maze mu muryango mugari wa Rayon Sports. Naje ndi muto, muranyakira, muranshyigikira, tugirana ibihe byiza harimo no kugera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup.”

Yakomeje avuga ko ashimira buri wese wamufashije kugira ngo impano ye muri Rayon Sports itange umusaruro ndetse ngo nta we agaya, kimwe n’uko na we avuga ko yatanze ibyo yari afite byose ariko aho bitagenze neza yasabye imbabazi.

Ati”Sinarondora amazina yanyu yose ariko buri wese mushimira byimazeyo uruhare yagize ngo impano yanjye irusheho gutera imbere kugeza nsoje amasezerano, ndetse nkaba nta muntu n’umwe ngira icyo ngaya mu muryango wa Rayon Sports. Natanze ibyo nari mfite, ntanga imbaraga zanjye zose ngo twegukane ibikombe, twandike amateka mashya, aho bitagenze neza, ni ukumbabarira, ni biriya nari nshoboye.”

“Ndashimira abakinnyi twakinanye, abatoza bantoje bose ndetse n’abayobozi bose banyoboye muri iyi myaka 4. Ubu nerekeje mu wundi muryango wa APR FC. Kuko mwambereye ababyeyi beza, niyo mpamvu nanditse ubu butumwa ngo mbasezere kandi mbasaba gukomeza kunsengera ngo nzakomeze guhirwa mu mwuga wanjye nkuko mutahwemye kubingaragariza.”

Mugisha Gilbert yinjiye muri Rayon Sports muri 2017 avuye muri Pepiniere FC, akaba yamaze kuba umukinnyi wa APR FC mu myaka 2 iri imbere.

Mugisha Gilbert yasezeye ku bafana n'abakunzi ba Rayon Sports
Yamaze kuba umukinnyi wa APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Dina
    Ku wa 13-07-2021

    Urasezera umuryango c wabonye hehe umwanya usezera umuryango we! Njya iyo ujya nako ngo mwahise kumubyeyi. Wiryarya ahantu nkabo bigutunguye wahunze inzara genda urye uhage umuryango uwureke.

  • Cowboy
    Ku wa 12-07-2021

    Tuzagukumbura

To Top