Siporo

Ibibazo mu rugendo rwa APR FC rugana mu Misiri

Ibibazo mu rugendo rwa APR FC rugana mu Misiri

APR FC yagize ibibazo mu rugendo rwa yo rujya mu Misiri gukina na Pyramids FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya Champions League mu guhatanira kujya ma matsinda, ni nyuma y’uko yatinze kubona Visa zerekeza muri iki gihugu.

APR FC uyu munsi ni bwo yerekeje mu Misiri aho uyu mukino uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024.

Iyi kipe yagombaga guhaguruka mu Rwanda saa 15h30’ na Ethiopian bakanyura Addis Ababa muri Ethiopia bakanyura Dubai bakomeza mu Misiri.

Gusa iyi kipe y’Ingabo z’Igihgu ikaba yahuye n’ikibazo cyo kubona Visa ya Misiri aho abakinnyi barinze bagera ku Kibuga cy’Indege zitaraboneka.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Pyramids FC yatinze kubwira APR FC igihe umukino izabera bituma itinda gushaka Visa.

APR FC yamenye ko umukino uzaba tariki ya 21 Nzeri 2024 ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri ubwo habaga umukino ubanza.

Kuko byari muri Weekend, Ambasade yari yafunze idakora, Bivugwa ko APR FC ejo hashize ku wa Mbere ari bwo yatangiye gushaka Visa.

Bakaba bari babwiwe ko Visa ziboneka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2024 saa 8h, gusa barinze bagera ku Kibuga cy’Indege saa 13h zitaraboneka.

Amakuru avuga ko bamwe mu bagize delegasiyo na bamwe mu bakinnyi (abafite passports zitari de service ari bo batinze kuzibona), Visa zabagezeho saa 15h ni mu gihe indege yo yagombaga guhagaruka saa 15h50’. Amakuru ISIMBI yamenye ni uko bahise babakorera (Checking) batakererewe cyane.

APR FC yatinze kubona visa zijya mu Misiri
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top