Siporo

Ibigugu bikomeje gutungurwa muri Euro 2020, u Bufaransa nabwo bwasezerewe

Ibigugu bikomeje gutungurwa muri Euro 2020, u Bufaransa nabwo bwasezerewe

Nyuma y’uko Portugal ya Cristiano Ronaldo isezerewe itageze muri 1/4, hari hatahiwe u Bufaransa nabwo bwaraye busezerewe na Switzerland muri 1/8.

Mu ijoro ryakeye imikino ya 1/8 mu gikombe cy’u Burayi cya 2020 yari yakomeje hakinwa imikino ya 1/8, Espagne yabanje gusezerera Croatia iyitsinze 5-3.

Croatia niyo yafunguye amazamu ku munota wa 20 ku gitego cyitsinzwe na Pedri, Pablo Sarabia yaje kucyishyura ku wa 38, ku munota wa 57 Cesar Azpilicueta ashyiramo icya kabiri cya Espagne hari mbere y’uko Ferran Torres atsinda icya 3 ku munota wa 77.

Croatia yasatiriye cyane ishaka kwishyura ibi bitego maze ku munota wa 85 Mislav Orsic ayitsindira icya kabiri, hari mbere y’uko mu minota y’inyongera(90+2) Mario Pasalic ayitsindira icya 3. Iminota 90 yarangiye ari 3-3 biba ngombwa ko bitabaza iminota y’inyongera.

Ku munota w’ijana, Alvaro Morata yatsindiye Espagne igitego cya kane maze Mikel Oyarzabal ashyiramo agashinguracumu ku munota w’103. Espagne ihita igera muri 1/4.

Hakurikiyeho umukino w’u Bufaransa bwari bwitezweho gusezerera Switzerland, ariko abasore barimo Pogba, Mbappe na Benzema ntibyagendekeye neza kuko baje gutungurwa cyane basezererwa n’iyi kipe kuri penaliti.

Switzerland wabonaga ari yo iri mu mukino yaje gufungura amazamu ku munota wa 15 ku gitego cyatsinzwe na Haris Seferovic.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0, ku munota wa 55, Ricardo Rodriguez wa Switzerland yaje guhusha penaliti.

Ku munota wa 57, Karim Benzema yaje kwishyurira u Bufaransa ku mupira yahawe na Mbappe, nyuma y’iminota 2 ashyiramo icya 3 ku mupira yahwe na Antoine Greizman, ni mu gihe Paul Pogba yaje gutsindira u Bufaransa icya 3 ku munota wa 62.

Rutahizamu wa Switzerland wari watsinze igitego cya mbere, Haris Seferovic yaje gutsinda icya 2 ku munota wa 81, maze ku wa 90, Mario Gavranovic abatsindira icya 3. Byahise biba ngombwa ko bitabaza iminota 30 y’inyingera ariko nayo yarangiye nta mpinduka bajya muri penaliti.

Ku ruhande rwa Switzerland penaliti zatewe na Mario Gavranovic,Fabian Schaer, Manuel Akanji, Ruben Vargas na Admir Mehmedi bose barazinjiza.

U Bufaransa zatewe na Paul Pogba, Olivier Giroud, Marcus Thuram, Presnel Kimpembe aho bazinjije neza, rutahizamu Kylian Mbappe ni we wateye iya nyuma arayihusha igihugu cye gihita kinasezererwa.

Haris Seferovic yatsindiye Switzerland 2
Benzema yatsindiye u Bufaransa ibitego 2
Paul Pogba yatsinze igitego cya 3 cy'u Bufaransa
Mario Gavranovic yatsindiye Switzerland igitego cya 3
Mbappe yahushije penaliti yakuye u Bufaransa mu irushanwa
Mbappe ntiyabyumvaga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top