Ibihe bitandukanye umuhanzi Bruce Melodie yagiranye na mugenzi we Fireboy ukomoka muri Nigeria(AMAFOTO)
Umuhanzi w’umunya-Nigeria uri mu Rwanda, Fireboy yagiranye ibihe byiza na mugenzi we wo mu Rwanda, Bruce Melodie.
Adedamola Adefolahan wamaye nka Fireboy DML amaze iminsi mu Rwanda aho yanakurikiranye imikino ya nyuma ya BAL yabaye ku Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021, Bruce Melodie waririmbye indirimbo y’iri rushanwa na we icyo gihe yari muri Arena aho yaririmbye mu muhango wo kurisoza.
Hakaba hagiye hanze amafoto agaraza uyu muhanzi ari kumwe na Bruce Melodie batembereye muri Mera Neza aho bagiriye ibihe bitandukanye.
Bakaba bagaragaye bari ku mato batwara, bafite imiheto n’imyambi barimo kumasha.
Mu mafoto yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, Bruce Melodie yayaherekeresheje amagambo agira ati”ni ibyishimo kwakira umuvandimwe wanjye, Fireboy mu mujyi wanjye.”
Kuba uyu muhanzi ugezweho muri Nigeria yava mu Rwanda akoranye indirimbo na Bruce Melodie ntabyo yigeze avugaho ariko, igihe bamaranye bivugwa ko hari imishinga aba bombi baba bateguye.
Ibitekerezo
JDEDIUA
Ku wa 2-06-2021Andika Igitekerezo HanoISIMBITURABERA.JDEABUTARAMUBAMBEBUTARO