Ibikubiye mu ibaruwa isezerera umutoza Nyinawumuntu Grâce ku nshingano zo gutoza Amavubi y’abagore
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ryamaze kwandikira Nyinawumuntu Grâce wari umutoza mukuru w’ikipe y’abagore ko ahagaritswe ku nshingano ze kubera amagambo yatangaje nyuma y’umukino Ghana yatsinzemo u Rwanda 7-0.
Tariki ya 20 Nzeri 2023 She-Amavubi yari yakiriye Ghana (Black Queens) kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino ubanza w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abagore cya 2024 kizabera muri Maroc.
U Rwanda rwaje gutsindwa ibitego 7-0 na Ghana, nyuma y’uyu mukino Nyinawumuntu Grâce yatangaje amagambo ataravuzweho rumwe, yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga aho yavuze ko abakinnyi ba Ghana basa n’abafite imisemburo ya kigabo ndetse abakinnyi b’u Rwanda bari bagize ubwoba.
Icyo gihe yagize ati "Mwabonye ko bafite abakobwa, ba bakobwa tujya tuvuga ko bashobora kuba bafite imisemburo y’abagabo, ni abakobwa benda kumera nk’abagabo, iyo urebye ibitego 2 bya mbere badutsinze, babidutsinze kubera ko abana bagize ubwoba, bagize ubwoba no mu kwishyushya abatoza bavuye kubashyushya bambwiye ko abana bagize ubwoba, ngerageza kubatera akanyabugabo ariko bakigera mu kibuga, nk’ibitego 2 babatsinze byari iby’ubwoba."
Nyuma yo gukwirakwira mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, yabisabiwe ibisobanuro na FERWAFA maze arabitanga.
Mu ibaruwa yasinyweho n’umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe Camarade yamumenyesheje ko yahagaritswe ku nshingano z’umutoza w’ikipe y’igihugu kubera amahame yishe ndetse n’ibisobanuro yatanze bitabanyuze nk’uko bigaragara mu ibaruwa ISIMBI ifitiye kopi.
Iragira iti "kubera amahame n’indangaciro agenga Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ndetse n’amategeko shingiro yacu mutubahirije ku mukino mpuzamahanga n’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abagore ya Ghana wabereye kuri Kigali Pelé Stadium tariki ya 20 Nzeri 2023,"
"Nyuma y’ibyo mwatangaje mu itangazamakuru uwo mukino urangiye, turabamenyesha ko tumaze kubona ibisobanuro byanyu ntibitunyure duhagaritse amasezerano mwari mufitanye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yo kuba umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagore."
Nyinawumuntu Grâce ahagaritswe nyuma y’uko ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatanu yari yakoresheje imyitozo yitegura ko ku ejo ku Cyumweru azahagurukana iyi kipe ayijyana muri Ghana mu mukino wo kwishyura uzabera muri Ghana tariki ya 26 Nzeri 2023.
Ibitekerezo