Siporo

Ibintu 5 bitangaje kuri Gerard Pique wasezeye umupira w’amaguru bikavugisha benshi

Ibintu 5 bitangaje kuri Gerard Pique wasezeye umupira w’amaguru bikavugisha benshi

Kuva ejo ibinyamakuru ntibiraruhuka kwandika inkuru y’isezera ku mupira w’amaguru kwa myugariro w’umunya Espagne, Gerard Pique Bernabeu ukinira FC Barcelona.

Iyi nkuru yaje isa n’aho itanguranye, Pique yayitangaje binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze ku mugoroba w’ejo hashize aho yavuze ko asezeye umupira w’amaguru ndetse ko umukino Barcelona izakiramo Almeria ku wa Gatandatu azaba ari wo mukino we wa nyuma.

Uyu myugariro w’imyaka 35 ahanini gusezera kwe akaba yabitewe n’uko atari akibona umwanya uhagije wo gukina.

Urugendo rwe nk’uwabigize umwuga rwataniye 2004 akinira Manchester United kugeza 2008 aho yayikiniye imikino 12 gusa ntiyagira igitego ayitsindira. Ubwo yari muri Manchester United, umwaka wa 2006-07 yawumaze ari intizanyo muri Real Zaragoza aho yakinnye imikino 22 atsinda ibitego 2.

Kuva 2008 yahise yerekeza muri FC Barcelona akaba amaze kuyikinira imikino 396 aho yayitsindiye ibitego 29.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu 5 bitangaje kuri uyu myugariro washakanye n’umuhanzi Shakira ariko bakaba ubu baratandukanye.

Pique ni umwe mu bakinnyi 3 begukanye igikombe cya Champions League yikurikiranya mu makipe atandukanye

Ni umukinnyi wubashywe muri FC Barcelona ariko na none si ho yamaze ubuzima bwe bwose. Muri 2004 ubwo yari avuye muri La Masia, irerero rya FC Barcelona yerekeje muri Manchester United aho yakinnye imyaka 4, yaje kuvayo muri 2008 nyuma yo kwegukana Champions League ya 2008, yahise ajya muri Barcelona maze na 2009 bahita begukana Champions League aba umukinnyi wa 3 ubikoze nyuma ya Marcel Desailly na Paulo Sousa.

Nyuma y’iyi Champions League yegukanye n’iya 2011 na 2015 ari kumwe na FC Barcelona.

Izina rya Stade y’umukeba (Real Madrid) riri mu mazina ye

Ubusanzwe amazina ye yose ni Gerard Pique Bernabeu. Iri zina rya gatatu rye rya Bernabeu akaba rihuye n’izina rya Stade y’umukeba Real Madrid aho yo yitwa ‘Santiago Bernabeu’.

Ni izina ryavuye ku ruhande rwa nyina, umukobwa w’uwahoze ari perezida wa Barcelona, Amador Bernabeu.

Asangiye itariki y’amavuko n’uwahoze ari umugore we, umuhanzikazi Shakira

Gerard Pique avuka tariki ya 24 Gashyantare kimwe n’umuhanzikazi ukomoka muri Colombia, Shakira wahoze ari umugore we ariko bakaba baheruka gutandukana we akimukira muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ndetse amakuru akavuga ko biri mu bintu byatumye asezera ruhago kuko kubaho atabona umuryango we bimugora cyane kuko ari cyo kintu cy’ingenzi kuri we.

Bombi bahuye muri 2010 mu gikombe cy’Isi cyabereye muri Afurika y’Epfo aho Pique yari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Espagne n’aho Shakira akaba ari we waririmbye indirimbo y’iri rushanwa.

Ari umwana yamaze igihe muri koma (coma)

Ubwo yari afite 17, Pique igikinisho cye cyari umupira, ubwo yari kwa sekuru yakiniraga mu materasi (terrace) maze umupira uramucika awukirikiye ahirimana na wo, yahise yihutanwa kwa muganga ajya muri koma ariko nyuma yaje gukanguka nyuma y’iminsi 2.

Pique ni rwiyemezamirimo

Uretse kuba ari umukinnyi mwiza ku Isi, Pique anafite ibindi bikorwa by’ubucuruzi bimwinjiriza amafaranga.
Ni we nyiri kipe FC Andorra ikina mu cyiciro cya kabiri muri Espagne, ni umuyobozi wa Kosmos Holding. Afite n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bitandukanye.

Pique yasezeye ruhago ku myaka 35
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top