Ibintu 5 by’ingenzi wamenya ku ruzinduko rw’iminsi 6 rwa perezida wa Rayon Sports mu ikipe ya Raja Casablanca muri Maroc
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele ubu arabarizwa mu gihugu cya Maroc mu ruzinduko rw’iminsi 6 aho yasuye ikipe ya Raja Casablanca ariko hakaba hari amasezerano y’ubufatanye agomba gusinywa hagati y’impande zombie.
Uwayezu Jean Fidele akaba yaravuye mu Rwanda ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, akaba yarageze muri Maroc ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 18 Nyakanga 2021, byitezwe ko amasezerano agomba gusinywa uyu munsi ku isaha ya saa 13h z’i Kigali.
Ku munsi w’ejo iyi kipe ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yagize iti” Umuyobozi wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele ari mu ruzinduko rw’iminsi itandatu (6) mu gihugu cya Maroc mu mujyi wa Casablanca, aho biteganyijwe ko ashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Rayon Sports n’ikipe ya Raja Athletic Casablanca.”
Bakomejeb avuga ko hari irerero ry’umupira w’amaguru azasura ndetse akazanasura na federasiyo y’umupira w’amaguru muri Maroc.
Iti” Kuri gahunda kandi, umuyobozi wa Rayon Sports azanasura ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Mohammed VI Football Academy riherere mu gace ka Sale ndetse n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Maroc i Rabat.”
Amakuru ISIMBI yabashije kumenya kuri bimwe bizaba bikubiye muri aya masezerano ni uko harimo guhererekanya ubumenyi mu bijya n’umupira w’amaguru, bikajyana n’amahugurwa ku bayobozi n’abatoza. Bimwe biri muri aya masezerano ni uko yaba abayobozi cyangwa abatoza(Rayon Sports) bashobora kuzajya bajya guhugurwa ku bufatanye n’iyi kipe.
Hari kandi guteza imbere impano. Ibi bigendanye n’irerero uyu muperezida azasura rya Mohammed VI, amakuru avuga ko impande zombi zizafasha mukuzamura cyangwa guteza imbere impano z’abana bakiri bato(aha Rayon Sports ishobora nko kugira abakinnyi bo mu bato bayo yakohereza muri iri rerero).
Hari kandi guhererekanya abakinnyi, nko kuba hari umukinnyi waba urimo kwitwara neza muri Rayon Sports ashobora kugira amahirwe yo kujya kugerageza muri iyi kipe, ni mu gihe kandi iyi kipe nayo ishobora kuba yatiza umukinnyi Rayon Sports.
Ikindi ni ikijyanye na Pre-season, amakuru avuga ko ku bufatanye bw’impande zombi imwe mu gihe yaba ibishaka ishobora kujya kwitegurira shampiyona mu gihugu cy’indi, nka Raja Casablanca ikaba yaza mu Rwanda cyangwa Rayon Sports ikaba yajya muri Maroc, hari kandi n’umushinga wo kuba banategura irushanwa ribanzirirza shampiyona.
Si ibi gusa kuko mu masezerano ari businywe uyu munsi haza kuza kuba hakubiyemo n’ibindi byinshi birimo n’imishinga ibyara amafaranga.
Ibitekerezo