Siporo

Ibisubizo 5 bisekeje umutoza Bekeni wahagritswe yasubije Abanyamakuru

Ibisubizo 5 bisekeje umutoza Bekeni wahagritswe yasubije Abanyamakuru

Bizimana Abdou uzwi nka Bekeni wari umutoza wa Etincelles FC yamaze guahagrikwa kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye kubera umusaruro muke.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo uwari umutoza w’iyi kipe, Habimana Sosthene yatandukanye nayo, maze mu Kuboza 2021 ihabwa Bekeni wari umuyobozi wa tekinike.

Uyu mutoza uzwiho gusetsa itangazamakuru cyane bitewe n’ibisubizo arisubiza, ubuyobozi bwa Etincelles bwamaze kumuhagarika bumushinja umusaruro muke.

Mu ibauruwa yasinyweho n’umuyobozi wa Etincelles, Ndagijimana Enock yandikiwe Bekeni tariki ya 23 Werurwe, yamumenyesheje ko ibisobanuro yatanze byatumye ikipe yitwara nabi mu mikino itambutse bigatuma bajya mu makipe arwana no kutamanuka bitabanyuze bityo ko ahagaritswe imikino 8 isigaye ya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro cya 2022 iyi kipe izitabira, bamushimira uko abyakiriye no gushaka ingamba azagarukana kugira ngo akosore ibitaragenze neza.

Mu mikino 7 y’icyiciro cya kabiri cya sampiyona (phase retour), Etincelles yatsinzwemo imikino 3 inganya 1 itsinda 3, ubu iri ku mwanya wa 14 n’amanota 21, irusha inota 1 Etoile del’Est ya 15 n’amanota 5 Gicumbi ya 16 ari nayo ya nyuma.

Muri iyi nkuru tugiye kunyuza amaso muri bimwe mu bisubizo 5 bisekeje yasubije itangazamakuru nubwo byagorana ko yamara kuvugana n’itangazamakuru adasubije igisubizo gitangaje.

Abajijwe impamvu yahinduye umunyezamu yari yatanze ko abanzamo ku mukino wa APR FC yanabatsinzemo 2-0 tariki ya 21 Gasyantare 2022, yavuze ko atari ikibazo ari nk’uko umushoferi yibeshya mu nzira agashyiramo vitensi itari yo.

Ati “icyo ntabwo ari ikibazo, twahinduye nyine, uko ni nk’uko umufoasheri atwara imodoka yagera mu nzira agashyiramo vitensi ya 3 ari mu ya kane, ubwo muratubaza ngo byagenze gute, ibyo mwabonye ni uko ikipe twayishyize mu kibuga.”

Tariki ya 27 Mutarama 2022 ubwo yari amaze gutsindwa na Mukura VS 1-0, yabajijwe niba abakinnyi afite abona hari abandi akeneye kongeramo, yasubije ati “nibaza na we ugiye mu kabati kawe ukareba imyenda ufitemo, nta cyakubuza kugura undi mwenda.”

Muri uyu mukino babonyemo penaliti ariko barayihusha, abajijwe icyo yavuga ku mukinnyi wayihushije, yagize ati “ntacyo namuvugaho, ibyo ni nk’uko wakwishyurira umwana Kaminuza ntazane impamyabumenyi ari yo wamutumye kandi waratanze amafaranga menshi cyane.”

Nyuma yo kunganya na Bugesera FC 0-0 tariki ya 17 Gashyantare muri shampiyona, yabajijwe impamvu hari abakinnyi b’abanyamahanga atakinishije maze avuga ko ari nk’uko n’umunyamakuru aba yahisemo imyenda myiza agiye kuza aho abantu bamureba.

Ati “ufite imyenda myinshi, yose wayambaye? Wari uzi ko uje kuri Stade abantu bari bukubone, wafashe imyenda myiza ufite niyo waje wambaye, niba rero wababonye hanze ubwo ntabwo ari beza.”

Bizimana Abdou yongeye gusetsa benshi tariki ya 13 Werurwe 2022 ubwo yatsindwaga na Kiyovu Sports 1-0, umunyamakuru amubajije ikipe abona izatwara igikombe, yamusubije ko we yabazwa iby’amakipe amanuka kuko atwara igikombe atazi ibyayo.

Ati “icyo kibazo sinabona uko nkigusubiza, ntoza Etincelles ahubwo mbaza umwanya wanjye, uti aho uri he? Mbaza Etincelles ngo uri gukubana n’izihe ngo utajya mu cyiciro cya kabiri, ibyo by’amakipe ya mbere ntubimbaze kuko ntabwo mbirimo n’umutungo bafite sinywuzi kabisa.”

Bekeni akunze gusubiza itangazamakuru ibisubizo bisekeje
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • NIYITEGEKA Clever
    Ku wa 26-03-2022

    Umusaza Ahora abiryoshya .iyo adafite ikipe biba ari bibi.

IZASOMWE CYANE

To Top