Siporo

Ibitaravuzwe! Igisubizo Pierre wa APR FC yasubije umuvandimwe we agiye kumwihanganisha (AMAFOTO)

Ibitaravuzwe! Igisubizo Pierre  wa APR FC yasubije umuvandimwe we agiye kumwihanganisha (AMAFOTO)

Si ubwa mbere waba wumvise ko umunyezamu wa Police FC, Kwizera Janvier [Rihungu] avukana na Ishimwe Jean Pierre wa APR FC, gusa ubwo iyi kipe y’igisirikare yatsindwaga n’iy’igipolisi, uyu munyezamu yatunguwe n’amagambo murumuna we yamubwiye ubwo yari agiye kumwihamganisha.

Hari tariki ya 22 Mata 2023 ubwo Police FC yari yakiriye APR FC mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona ya 2022-23.

Uyu mukino warangiye Police FC itsinze APR FC 2 bya Mugisha Didier na Nshuti Dominique Savio kuri 1 cya APR FC cyatsinzwe na Ishimwe Fiston.

APR FC gustindwa uyu mukino byatumye yisanga mu mibare ishobora gutuma bava ku gikombe, byababaje abakinnyi benshi ba APR FC.

Ni umukino wari wahuje abavandimwe babiri, Kwizera Janvier [Rihungu] umunyezamu wa Police FC na Ishimwe Pierre umunyezamu wa APR FC.

Nyuma y’uyu mukino, Ishimwe Pierre yagaragaje kubabara cyane bitewe n’uko ikipe ye yari yatakaje uyu mukino.

Rihungu nta kindi yihutiye uretse kujya kwihanganisha umuvandimwe we, aho mubwiye ko agomba kwihangana ko ari ko umupira umera.

Icyo gihe yagize ati "Naramubwiye nti ihangane mu mupira w’amaguru ni ko bigenda, hagati yacu hagombaga kugira ubabara gusa ukomere, ubyakire kandi wihangane ahubwo uharanire kuzatsinda umukino ukurikiraho ukwibagize agahinda k’uyu mukino."

Rihungu akaba yabwiye ISIMBI ko icyo gihe Pierre yari yarakaye ndetse atabasha kuvuga ibintu byinshi aho yamubwiye ko agomba kubyihorera bazaba bavugana.

Ati "urumva yari yababaye atabasha kuvuga ibintu byinshi, yarambwiye ngo ibyo mwana byihorere tuzaba tuvugana."

Ishimwe Pierre ntabwo yashakaga kuvugana n'umuvandimwe we Rihungu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top