Siporo

Ibitaravuzwe ku igenda rya Adolphe wari wamaze kwemera kongerera amasezerano Rayon Sports

Ibitaravuzwe ku igenda rya Adolphe wari wamaze kwemera kongerera amasezerano Rayon Sports

Benshi batunguwe n’inkuru isoza umwaka wa 2023 ubwo umunyezamu wa Hakizimana Adolphe yatunguranaga agasinyira ikipe ya AS Kigali mu gihe yari yamaze kumvikana na Rayon Sports kuyongerera amasezerano.

Tariki ya 31 Ukuboza 2023 ni bwo AS Kigali yatangaje ko yamaze kurangizanya n’uwari umunyezamu wa Rayon Sports, Hakizimana Adolphe nyuma y’uko yari asoje amasezerano ye y’imyaka 4 muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Ni nkuru yatunguranye cyane kuko uyu munyezamo yari yamaze kumvikana na Rayon Sports kongera amasezerano cyane ko aye yari yarangiye tariki ya 9 Ukuboza 2023 kuko yari yasinye tariki ya 9 Ukuboza 2019.

Haje inkuru z’uko uyu munyezamu ari we wanze gusinyira Rayon Sports kuko umunsi bamuhaye wageze agahita akuraho telefoni ikipe ikamubura cyane ko yagombaga gusinya tariki ya 28 Ukuboza 2023.

Gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko aya makuru atandukanye n’ukuri, ahubwo iyi kipe ari yo isa niyagiye biguru ntege mu kongerera amasezerano Hakizimana Adolphe birangira afashe undi mwanzuro.

Amakuru yizewe ni uko Hakizimana Adolphe mbere yo gusinyira AS Kigali yahamagaye muri Rayon Sports ariko akabura umuntu umwitaba.

Bivugwa ko ku wa Kane yabababuze ndetse no ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2023 mbere yo gufata umwanzuro wo gusinyira AS Kigali yahamagaye umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye inshuro zigera muri 3 ariko ntiyamwitaba kugeza afashe umwanzuro wo kwerekeza muri AS Kigali yamwerekaga ko imukeneye.

Abari hafi y’uyu munyezamu bakubwira ko Adolphe Hakizima iyo aba akeneye kuva muri Rayon Sports atari gutegereza ukwezi kose nyuma y’uko amasezerano ye arangiye cyane ko n’umukino usoza igice kibanza cya shampiyona wabaye tariki ya 12 Ukuboza 2023 wo banganyijemo na Kiyovu Sports 1-1 yawukinnye amasezerano yararangiye.

Hakizimana Adolphe yari yemeye kongera amasezerano muri Rayon Sports birangira yerekeje muri AS Kigali
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Bizamuhire

  • Niyoyita Egide
    Ku wa 4-01-2024

    Dushimye amakuru mutugezaho gusa muzaturebere amafaranga ikipe ya APR FC ihemba bariya bakinnyi bayo baba nyamahanga murakoZe

IZASOMWE CYANE

To Top