Siporo

Ibitaravuzwe ku mukino wa Rayon na Al Hilal: RBA yakinze ibikarito mu maso? Al Hilal yigirijweho nkana?

Ibitaravuzwe ku mukino wa Rayon na Al Hilal: RBA yakinze ibikarito mu maso? Al Hilal yigirijweho nkana?

Umukino wa Rayon Sports na Al Hilal waraye usize inkuru aho hagiye hanamenyekana byinshi byagiye bibanziriza uyu mukino aho amakipe yombi yanganyije 1-1.

Ni umukino waraye ubaye tariki ya 24 Nzeri 2023 kuri Kigali Pele Stadium aho Al Hilal Benghazi yo muri Libya yari yakiriye Rayon Sports mu mukino ubanza w’ijonjora rya CAF Confederation Cup.

Ni umukino wakereweho iminota 20 yose kubera ko iyi kipe yari yavuze ko umukino uba mu muhezo ariko isanga abantu muri Stade ari benshi.

Rayon Sports yari yemerewe kuzana abantu 25 ndetse n’abanyamakuru 50. Umukino ugiye gutangira iyi kipe yanze ko utangira biba ngombwa ko abantu bose bongera gusohoka bongera kwinjira bundi bushya, hinjira abafite ‘badge’.

Ni umukino iyi kipe yari yemereye Rayon Sports nubwo nta bafana bemerewe ariko uyu mupira uzanyura kuri Televiziyo Rwanda ariko nabwo ukerekanwa ku butaka bw’u Rwanda gusa. Gusa ku munota wa nyuma byarangiye iyi televiziyo itangaje ko itari bwerekane uyu mukino.

Haje amakuru atandukanye avuga ko Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) cyaciwe n’iyi kipe ibihumbi 100 by’Amadorali kugira ngo cyerekane uyu mukino.

Gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko aya makuru ahabanye nukuri kubera ko iyi kipe ahubwo yabaciye ibihumbi 5 by’Amadorali kugira ngo yerekane uyu mukino ariko RBA ivuga ko itayabona.

Uku guca aya mafaranga RBA, Al Hilal yabitekereje nyuma y’uko yari imaze kubwirwa ko itari bukinire kuri Kigali Pele Stadium mu itishyuye ibihumbi 5 by’Amadorali y’Amerika, babibwiriwe mu nama itegura uyu mukino. Nayo yahise ihitamo kugurisha uyu mukino kugira ngo nayo ibone amafaranga yo kwishyura ikibuga.

Andi makuru adafitiwe gihamya ni uko Al Hilal yabwiwe na FERWAAFA ko kugira ngo yitoreze kuri Kigali Pele Stadium guhera kuri uyu wa Mbere kugeza ku wa Kane izajya yishyura ibihumbi 5 by’Amadorali ku munsi.

Ni umukino wasize inkuru
RBA yahagaritse kwerekana umukino ku munota wa nyuma
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top