Ibitego byarumbye ku Banyarwanda! Bamwe basoje icyumweru mu gahinda abandi mu byishimo - uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye
Impera z’icyumweru zahiriye bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze yarwo, ni mu gihe abandi bagisoje mu gahinda kuko amakipe yabo yitwaye nabi.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Meddie Kaere- Singida Fountain Gate
Ntabwo impera z’icyumweru zagenze neza kuri rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Meddie Kagere na Singida Fountain Gate yo muri Tanzania ni nyuma yo gusezererwa mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup na Future FC yo mu Misiri.
Iyi kipe bari banganyirije muri Tanzania 1-1, ejo hashize ku Cyumweru yabatsindiye mu Misiri 4-1 igera mu matsinda ku giteranyo cy’ibitego 5-2, ni umukino Kagere Meddie yabanje ku ntebe y’abasimbura.
Emery Bayisenge, Sibonama Patrck Papy – Gor Mahia
Sibomana Patrick Papy na Emery Bayisenge bakinira Gor Mahia muri Kenya, ejo hashize ku Cyumweru bari babanje mu kibuga mu mukino wa shampiyona banganyijemo na KCB 1-1.
Nyuma y’umunsi wa 5, Gor Mahia iri ku mwanya wa 2 n’amanota 9, Posta Rangers ya mbere ifite 13.
Imanishimwe Emmanuel – FAR Rabat
Imanishimwe Emmanuel Mangwende yari yabanje mu kibuga mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League, FAR Rabat ye yo muri Maroc yaraye itsinzwemo na Esperence du Sahel yo muri Tunisia 2-1.
Umukino ubanza wari wabereye muri Tunisia Esperence du Sahel yari yayitsinze 1-0, ikaba yaraye iyitsindiye muri Maroc 2-1 igera mu matsinda ku giteranyo cy’ibitego 3-1.
Biramahire Christophe Abedi – UD Songo
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ntabwo Biramahire Abeddy Christophe ukinira UD Songo yakandagiye mu kibuga mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League batsinzwemo na Petro de Luanda yo muri Angola 3-1.
Umukino ubanza wari wabereye muri Mozambique, Petro de Luanda yari yayitsinze 2-1, yageze mu matsinda ku giteranyo cy’ibitego 5-2.
Nsanzimfura Keedy – El Qanah
El Qanah ya Nsanzimfura Keddy mu cyiciro cya kabiri mu Misiri yatangiye shampiyona inganya na Proxy 2-2.
Usengimana Faustin - Al – Hudod
Usengimana Faustin wa Al Hudod muri Iraq atagereje ko shampiyona y’iki gihugu umwaka w’imikino 2023-24 utangira aho uzatangira mu Gushyingo 2023.
Manishimwe Djabel – USMK
Ku w Gatanu w’icyumweru gishize, Union Sportive de la Médina Khenchela (USMK) muri Algeria ya Manishimwe Djabel utarabanje mu kibuga, yatsinze JS Kabylie 2-1 mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Algeria.
Manzi Thierry– Al Ahli Tripoli
Manzi Thierry wa Al Ahli Tripoli ategereje ko umwaka w’imikino utangira muri Libya aho nta gihindutse uzatangira mu Gushyingo 2023.
Niyonzima Haruna – Al Ta’awon
Niyonzima Haruna, yatangiye imyitozo n’ikipe ye ya Al Ta’awon muri Libya bitegura umwaka w’imikino wa 2023-24 uzatangira mu Gushyingo 2023.
Rubanguka Steve - Al-Nojoom
Al Nojoom ikinamo Rubanguka Steve mu cyiciro cya kabiri muri Saudi Arabia, ku wa Gatanu yanganyije na Al Taqdom 1-1 mu mukino w’umunsi wa 3 w’iyi shampiyona.
Nirisarike Salomon - K.V.K. Tienen-Hageland
Ntabwo byifashe mu cyiciro cya gatatu mu Bubiligi mu ikipe ya KVK Tienen ikinamo myugariro, Nirisarike Salomon aho ku wa Gatandatu yatsinzwe na Thes Sport 4-1. Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 14 mu makipe 18 n’amanota 5, RAAL La Louvière ikinamo Samuel Gueulette niyo iyoboye n’amanota 16, ni nyuma y’umunsi wa 6 wa shampiyona.
Samuel Gueulette - RAAL La Louvière
RAAL La Louvière ya Samuel Gueulette mu cyiciro cya gatatu mu Bubiligi, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yatsinze URSL Bisé 3-0 mu mukino w’umunsi wa 6 shampiyona. Iyi kipe niyo iyoboye urutonde n’amanota 16.
Yannick Mukunzi, Byiringiro Lague – Sandvikens IF
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 30 Nzeri, Yannick Mukunzi yabanje mu kibuga akina iminota yose mu gihe Byiringiro Lague yinjiye mu kibuga asimbura Alsalkhadi ku munota wa 63, ni mu mukino Sandvikens IF bakinira mu cyiciro cya 3 muri Sweden yatsinzemo 1-0 Sollentuna. Nyuma y’umunsi wa 24, Sandvikens IF niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 54, Dalkurd ya kabiri ifite 45.
Rafael York – Gefle IF
Kubera imvune ntabwo Rafael York yagaragaye mu bakinnyi Gefle IF mu cyiciro cya kabiri muri Sweden yakoresheje ku wa 28 Nzeri 2023 ubwo yanganyaga na GIF Sundsvall 2-2 mu mukino w’umunsi wa 24. Ubu iyi kipe ni iya 6 n’amanota 33 Västerås SK ya mbere ifite 54.
Hakim Sahabo - Standard de Liège
Ntabwo Hakim Sahabo yakandagiye mu kibuga mu mukino Standard de Liège y’abato akinira yatsinzwemo na Patro Eisden ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.
Emeran Noam – Groningen FC
Emeran Noam ntabwo yari mu bakinnyi bakoreshejwe na Groningen FC yo mu cyiciro cya 2 mu Buholandi mu mukino batsinzwemo Den Bosch ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.
Ntwali Fiacre – TS Galaxy
Ntwali Fiacre yari ku ntebe y’abasimbura ba TS Galaxy ejo hashize mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo banganyijemo na Richards Bay. Iyi kipe iri ku mwanya wa 11 ku rutonde ruyobowe na Mamelodi Sundowns.
Kwizera Olovier – Kawkab FC
Kwizera Olivier yari mu izamu rya Al Kawkab mu cyiciro cya 3 ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo batsindwaga na Al Jeel mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona. Iyi kipe ubu iri ku mwanya wa 13 ku rutonde ruyobowe na Al-Suqoor FC n’amanota 7.
Bizimana Djihad - Kryvbas Kryvyi Rih
Bizimana Djihad yari yabanje mu kibuga mu mukino wa shampiyona ya Ukraine ikipe ye yaraye itsinzwemo na FC Rukh Vynnyky 3-1. Iyi kipe iri ku mwanya wa 2 n’amanota 17 aho irushwa inota rimwe na Shakhtar Donetsk iyoboye urutonde
)
Ibitekerezo
Muhorakeye theogene
Ku wa 3-10-2023Umva muba mwacukumbuye mutugezeho aya mukura
Muhizi aimable
Ku wa 2-10-2023Mujye muduha namakuru yo mwijuri turabemera