Mu gihe amakipe ari mu karuhuko k’igice kibanza cya shampiyona ya 2023-24, amwe ahugiye mu kureba uburyo yazagarukana amaraso mashya.
Ku ikubitiro n’ubundi amakipe aba ahabwa amahirwe ku gikombe cya shampiyona, Rayon Sports na APR FC ni yo yavuzwe ku isoko cyane.
APR FC ifite imyanya 4 y’abakinnyi igomba kongeramo, gusa Chairman wa yo Lt Col Richard Karasira yavuze ko bigenze neza bababonye banabatwara mu irushanwa rya Mapinduzi Cup cyane ko iri rushanwa ribemerera gutwara abakinnyi bifuza kugerageza.
Ati "dufite imyanya ine tugomba kuzuza, bigenze neza twabatwara cyane ko irushanwa rya Mapinduzi Cup ryemera ko ikipe yakinisha abakinnyi yifuza kugerageza."
Bivugwa ko iyi kipe mu bakinnyi yari isanganywe izahagurukana anakinyi byibuze batatu bashya bazaba baje kongeramo imbaraga.
Haravugwamo Kategeya Elie ukina inyuma y’umwataka muri Mukura VS, uyu mukinnyi w’umunyarwanda bivugwa ko umutoza wa APR FC yamwishimiye cyane.
Bivugwa ko yazajyanwa muri Mapinduzi Cup bakamugerageza basanga atari ku rwego akaba yasubizwa muri Mukura VS agasorezamo shampiyona akazaza muri APR FC mu mwaka w’imikino utaha.
Bivugwa ko kandi iyi kipe y’ingabo z’igihugu iri mu biganiro na Kiyovu Sports ngo ibe yagura amasezerano y’amezi 6 ya Mugiraneza Frodauard ngo asigaranye abe yaza guhatanira unwanya n’umugande, Taddeo Lwanga.
Si aba bakinnyi gusa kuko havugwamo na rutahizamu w’umunya-Ghana, Peter Agblevor wa Musanze FC n’Umunya-Centrafrique, Malipangu wa Gasogi United, gusa aba bakinnyi, Chairman wa APR FC yavuze ko nta biganiro bagiranye.
Muri Rayon Sports na yo harimo inkuru z’igura aho yo bagomba guhera ku mutoza mukuru.
Imikino yo kwishyura ya shampiyona 2023-24 Rayon Sports igomba kuyitangira ifite umutoza mushya, ni nyuma y’uko yatandukanye na Yamen Zelfani Alfani imikino yari isigaye igatozwa na Mohamed Wade, gusa ntabwo azakomeza kuyitoza nk’umutoza mukuru mu mikino yo kwishyura.
Bivugwa ko ubu Rayon Sports iri mu biganiro n’umutoza Patrick Aussems watoje amakipe nka Simba SC muri Tanzania na AFC Leopards yo muri Kenya.
Iyi kipe kandi igomba kongeramo rutahizamu mushya ugomba kuza gufasha abahari, havugwamo rutahizamu wa Musanze FC ukomoka muri Ghana, Peter Agblevor, iyi kipe imwifuzamo miliyoni 20.
Ibitekerezo
JEANPAUL
Ku wa 10-08-2024TURISHIMYE CYANE.
Mugisha
Ku wa 6-08-2024APR YACU IZICA AMAKIPE NONEHO PRAMIDE NA AZAM BYO MUBITURINDE
Dusingizimana Theoneste
Ku wa 2-06-2024Ijyitekerezo cyanjye nuko apr fc yagarura ishimwe aniset ikagura naba nya zambia na babanya cote d`ovoir numutoza julie chevarie twaba dukomeye kuruhando muzamahang.
Dusingizimana Theoneste
Ku wa 2-06-2024Ijyitekerezo cyanjye nuko apr fc yagarura ishimwe aniset ikagura naba nya zambia na babanya cote d`ovoir numutoza julie chevarie twaba dukomeye kuruhando muzamahang.
NIYOMUKIZA
Ku wa 2-04-2024Andika Igitekerezo HanoAPRAMAKURU
Ndayishimiye j dodieu
Ku wa 13-03-2024Icyifuzo change nuko Apr yagarura manishimwe gabler ikipe yaba yuzuye murakoze
HAFASHIMANA MODESTE
Ku wa 7-02-2024NU KUBERA IKI? APR FC IDAKUNDA GUKINISHA DANNY NDIKUMANA KANDI ATSINDA
zeyimana
Ku wa 31-01-2024nibyizacyane
KAGABO
Ku wa 11-01-2024APR EFC NIDUSHAKIRE UNDIMWATAKA
Victor mbaom cukuemeca
Ku wa 25-12-2023Ahaaaa apr yabuzumukinnyi yagura nitubabarire rwose bariya ibareke
Tuyishimire Erneste
Ku wa 18-12-2023Hhhh shn Ahaho rwox kugura nibabireke pe nonex tuvugishije ukuri aba box muvuze bakwicaza nde hariya Koko. Bekuduteza abanyamakuru ninyarugenge pe
Tuyishimire Erneste
Ku wa 18-12-2023Hhhh shn Ahaho rwox kugura nibabireke pe nonex tuvugishije ukuri aba box muvuze bakwicaza nde hariya Koko. Bekuduteza abanyamakuru ninyarugenge pe
niyodusengaphilomene9@gmail.com
Ku wa 18-12-2023Ark x uwo mukinnyi wo muri mukura ushaka kuza muri APR ko tutigeze tumwumva aho yakinnye ubwo sugutuburira APR?
Mutsinzi calude
Ku wa 18-12-2023Bibuke nakirongozi bazobwa